Aba batatu bashinjwa kugira uruhare mu gushimuta Primus Aturiheihi w’imyaka itanu ndetse bakaza no kumwica bavugaga ko bashaka amafaranga ya serivisi, se yahawe n’umupfumu ndetse n’uwamuhanuriye ubukire.
Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ntungamo, Baker Kawonawo, yatangaje ko abashimuse uyu mwana basabye nyina, Editor Kamusiime amashiringi ibihumbi 600 kugira ngo bamugarure bamumbwira ko natayabaha bazamwica ariko ahita ayabahereza.
Monitor itangaza bakomeje gusaba se w’umwana andi mafaranga ya serivisi y’ubuhanuzi arimo no kuba umukire yahawe n’umupfumu.
Yagize ati “ Basabye umubyeyi w’umwana ibihumbi 600 by’amashilingi, ndetse aza kuyishyura kugira ngo arokore ubuzima bw’umwana we, gusa ntabwo bamuzanye. Umurambo w’umwana twawusanze hafi y’isoko ry’ibitoki rya Ntungamo nyuma y’iminsi ine. Birakekwa ko uyu mwana yaba yarishwe akimara gushimutwa.”
Yakomeje atangaza ko abashimuse uyu mwana bakomezaga gusaba amafaranga bashaka uburyo bwo guhita bahunga.



















TANGA IGITEKEREZO