Mu byagizweho ingaruka harimo indege ya Uganda yari iturutse i Kinshasa yamaze hafi igice cy’isaha mu kirere itarabona uko igwa kuri icyo kibuga ndetse n’iya Qatar Airways yagombaga kuhahaguruka yamaze hafi amasaha atatu itaragenda.
Inkuru dekesha Daily Monitor ivuga ko n’uburyo bw’itumanaho bwa ‘email’ bw’Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Uganda (UCAA) bwahagaze, nubwo iki kigo cyari cyatangaje ko itumanaho ntakibazo bwagize.
Umuvugizi w’iki kigo, Vianney Luggya, yasobanuye ko uku kubura k’umuriro kwaturutse ku nsiga z’amashanyarazi ziri munsi y’ubutaka zirimo izitanga umuriro ku kibuga cy’indege zari ziri guhindurwa bikaza guteza ikibazo .
Luggya yihanganishije abagizweho ingaruka n’iri bura ry’umuriro, avuga ko bazirinda ko byakongera kubaho, gusa atangaza ko nta gikuba cyacitse kuba ingede zatinze guhaguruka cyangwa kugwa kuko ari ibintu biba byitezwe ku bibuga by’indege bitandukanye.
Ku kibuga cy’indege cya Entebbe hakunda kubera ibintu bidasanzwe, aho no mu ntagiriro za Gicurasi hafi y’ibigega bya peteroli biri ku kibuga hafashwe n’inkongi y’umuriro yatejwe n’igitembo gisohora iyo peteroli cyacomotse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!