Byabaye nk’ikinamico ubwo Paul Ojilong yafatwaga akekwaho kwiba igitanda yari aryamyeho mu bitaro, kandi n’ubundi yarajyanywe kuvuzwa muri ibi bitaaro inkoni yakubiswe amaze kwiba umunyeshuri wari wigiriye kwiga.
Redpeper yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare ari bwo ubuyobozi bw’Ibitaro bya Soroti biherereye mu Burasirazuba bwa Uganda byafashe uwo mugabo yirukankana igitanda yari aryamyeho nubwo yari acyambaye amapingu.
Ojilong yabwiye itangazamakuru ko impamvu yatorotse ibitaro ari uko polisi yamuzanye kwa muganga ikahamusiga nta biryo nta n’amazi yo kunywa akaba yari agiye kubishaka.
Ojilong ngo yakuruye uburiri yaryamagaho abugeza muri metero 200 avuye ku nzu yari arwariyemo. Abashinzwe umutekano ngo bamwambuye amapingu kugira ngo abashe gusubiza icyo gitanda aho yari agikuye.
Deborah Akullo umuganga wari wakoze akazi k’izamu, yavuze ko ari ubwa mbere abonye umurwayi utoroka ibitaro agashaka no kwiba uburiri yari aryamyeho.
Dr. Fred Kirya ukuriye Ibitaro bya Soroti na we yagaye polisi yo mu Karere ka Soroti kuba yarazanye umurwayi ntimwiteho. Yanatangaje ko bamenyesheje Polisi iby’uwo murwayi yazanye ntimukurikirane.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Soroti yavuze ko iby’uwo murwayi atari abizi ubwo yabazwaga kugira icyo abivuga ho. Ubusanzwe muri Uganda, polisi ijyana umurwayi kwa muganga imwambitse amapingu yakoroherwa ikamushyikiriza inkiko.


















TANGA IGITEKEREZO