Imibare igaragazwa n’Ibiro by’Ibarurishamibare mu Bwongereza yerekana ko abaturage n’iki gihugu babayeho neza babarirwa icyizere cyo kubaho cy’imyaka 71 mu gihe abakene babarirwa babarirwa imyaka 52.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ibarurishamibare rya BBC, Anthony Reuben, yagize ati “Ibi wabitekerezaho mu gihe waba warabashije gusoma ibyasohotse mu cyegeranyo cyakozwe n’Ibiro bishinzwe ibarura rusange ry’abaturage mu Bwongereza.”
Iki kigo gishimangira ko 10% by’abifite mu Bwongereza bavukana amahirwe yo kuzamara imyaka 71, mu gihe 10% bo hasi bavukana amahirwe yo kuzamara imyaka 52.
Iki kinyuranyo kingana n’imyaka 18 hagati y’abishoboye n’abatindi nyakujya kigaragarra ko ari kinini cyane, ariko icyo hibazwa niba aba batindi nyakujya baba mu Bwongereza bagera baba babaho mu buzima bugoye kurusha abatuye mu Rwanda.
Imibare y’u Rwanda igaragazwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare yemeza ko icyizere cyo kubaho kigera ku myaka 64.
BBC dukesha iyi nkuru igaragaza ko bishimishije kandi akaba ari n’intambwe ishimishije cyane ku gihugu nk’u Rwanda kuko mu myaka 14 ishize icyizere cyo kurama cyari imyaka 40.
Bivugwa kandi ko imyaka yo kubaho yiyongereyeho 22 guhera ubwo u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962. Gusa Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS/WHO) yo yerekana ko mu Rwanda, abantu bakiri ku cyizere cyo kubaho cy’imyaka 55.
Mu Rwanda kuramba biri hejuru ugereranyije na 10% by’abatuye mu Bwongereza babayeho nabi.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), mu Bwongereza icyizere cyo kurama kiri ku myaka 71 ihamanya n’iyatanzwe n’Ibiro by’Abongereza (ONS).
Ibi byegeranyo bya ONS na WHO byakozwe mu buryo butandukanye hagamijwe kumenya imyaka y’icyizere Umwongereza yazamara ku Isi.
Ibigo byombi bihurira mu kuba barabazaga abaturage uko babayeho niba ari neza, neza cyane, nabi cyangwa nabi cyane, ibisubizo bahabwaga n’ibimwe mu byagendeweho hagaragazwa iyi mibare.
Iyi miryango yagaragaje imbogamizi zikigaragara mu gukora ibyegeranyo nk’ibi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko bitumvikana uburyo WHO na ONS badahuza imibare.
Gusa abahanga bemeza ko iyi mibare yose atari yo kuko batemera ko abo 10% batuye u Bwongereza bafite babayeho nabi cyane ugereranyije n’abatuye u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO