Polisi ya Uganda yemeje ko moto y’uyu musore witwa Hussein Walugembe wakoraga akazi k'izamu rya nijoro, yafatiwe mu karere ka Masaka ku wa Kabiri, ahubakwa sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli, aho uwo musore yari afite ikiraka.

Kuko iyo moto yari ayimaranye igihe kitarenga icyumweru kimwe, yari ataramenya neza kuyitwara, agakunda kuyiha inshuti ye. Abapolisi ngo bayifashe bavuga ko yakoreshejwe nyuma y’amasaha yagenwe y’ingendo, muri ibi bihe bya Coronavirus.

Yahise ijyanwa kuri polisi, uwo musore agerageza gusaba kuyisubizwa cyane ko bayifashe iparitse, abapolisi bamusaba ruswa ya Shs40.000, arataha ageze mu rugo abura aho yayavana.

Ku wa Kane yasubiye kuri polisi baramutsembera, ariko akaba yari umuntu wakundaga kuhakora ibiraka birimo kugaburira abantu baba bari muri kasho. Nibwo yasohotse agura lisansi, yitwikira muri stasiyo ya polisi.

Amashusho yagiye hanze agaragaza abapolisi birukankana amajerekani y’amazi yo kumuzimya. Ngo yagerageje gufata umupolisi wamujujubije ngo bashyane, ndetse yakomeretse bidakabije, amadosiye menshi na mudasobwa za polisi birashya.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yavuze ko kuba umuntu ashobora kwiyahurira kuri sitasiyo ya polisi ari ikimenyetso cy’uburangare bw’abari baharinze.

Abapolisi babiri bo kuri iyo sitasiyo batawe muri yombi.

Umusore yitwikiye muri sitasiyo ya polisi bagerageza kumuzimya bakoresheje amazi
Umusore yitwikiye muri sitasiyo ya polisi bagerageza kumuzimya bakoresheje amazi