Inzego z’igisirikare zatangaje ayo makuru, zavuze ko Mukulu agomba koherezwa muri Uganda nyuma yo gutabwa muri yombi ariko habanjwe gusuzumwa neza niba ariwe koko.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Lt Col Paddy Ankunda, yatangaje ko nubwo hari umuntu watawe muri yombi, bazemeza neza niba koko ari Mukulu bamaze kumukorera ibizamini bya DNA kuko ngo bishoboka kuba bakwibeshya ku myirondoro.
Yakomeje avuga ko Polisi Mpuzamahanga irimo gukurikirana iki kibazo.
Mu mwaka wa 2010, hari amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano muri Kenya zagose urugo rwavugwaga ko ari urwa Mukulu mu mujyi wa Nairobi, gusa icyo gihe ntiyari muri iyo nzu.
Hari hashize imyaka igera kuri 20 Mukulu ashakishwa n’inzego za Uganda ndetse na Polisi Mpuzamahanga. Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri 80 batwikiwe mu macumbi y’ishuri rya Kichwamba Technical Institute muri Kamena 1998.
ADF ishinjwa kandi uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe mu mujyi wa Kampala mu myaka ya 1990 nkuko Monitor ibitangaza.
ADF yashyizwe ku gitutu gikabije kuva muri Mutarama umwaka ushize n’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ingabo za Leta ya Congo aho bivugwa ko uba mu mashyamba yo muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO