Mu mezi 18, uyu mukobwa afite abana babiri b’indahekana bose bavutse nyuma yo gufatwa ku ngufu.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo mwana yigaga mu kigo cyita ku bafite ubumuga muri Jinja.
Umubyeyi w’uwo mukobwa yavuze ko umwana we bwa mbere yasambanyijwe muri Guma mu rugo ya mbere yabaye mu 2020 ari nabwo yaterwaga inda ya mbere, akongera gusambanywa muri uyu mwaka nabwo igihugu kiri muri Guma mu Rugo, agaterwa iya kabiri.
Nubwo izo mpinja zombi zimeze neza, uwo mukecuru yavuze ko kuzitaho bigoye kubera amikoro make.
Yavuze ko umwana we yatewe inda kubera ko amashuri yafunze, abana bakaza mu biruhuko bakamara igihe kinini kubera Covid-19.
Yagize ati “Mbere akiri ku ishuri, abagabo ntibabonaga uko bamugeraho ariko ubwo amashuri yafungwaga, byaraboroheye.”
Kubera ubumuga umwana we afite, ngo ntabwo azi ababa baramuteye inda kuko atababonaga.
Nyuma yo guhura n’iryo sanganya, ngo uwo mwana w’umukobwa yahise ashyirwa ku miti yo kuboneza urubyaro ngo hatazagira undi wongera kumuhohotera, agaterwa inda.
Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abana basabye Leta ya Uganda gufungura amashuri vuba kugira ngo ibibazo bikomeje kwibasira abana mu ngo iwabo bigabanyuke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!