Uyu mugore w’imyaka 24, utuye mu Mujyi wa Kaliro, yicishije icyuma umugabo we,Musa Batera w’imyaka 25, amuhora ko yanze ko baryamana, kuko yari amaze amezi abiri gusa abyaye abazwe nk’uko Daily Nation yabitangaje.
Umuturanyi w’uyu muryango, yabwiye Polisi ko wari umaze iminsi urimo intonganya, umugore ashinja umugabo we kwanga ko baryamana.
Yagize ati “Yambwiraga ko umugabo we amwangira ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe abishaka. Namusabye ko yategereza kuko yabazwe ariko yanga kubyumva. Nagerageje kumusaba ko yabitwara gake ariko ambwira ko agiye kugirira nabi umugabo we, maze atashye amutera icyuma.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kaliro, Joseph Kihamba, yemeje ko uyu mugore afungiye icyaha cy’ubwicanyi, asaba abaturage kwitabaza imiryango n’ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane.
Batera wishwe asize abagore batatu.



















TANGA IGITEKEREZO