00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Undi muyobozi w’abayisilamu yishwe

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 22 May 2015 saa 06:10
Yasuwe :

Sheikh Abdulrashid Wafula, wari umuyobozi w’umusigiti wa Bilal uherereye mu Karere ka Mbale, yapfuye nyuma yo kurasirwa imbere y’amarembo y’urugo rwe mu mudugudu wa Kireka mu gace ka Nakaloke.

Amakuru Daily Monitor ikesha umuryango we avuga ko wafula yashizemo umwuka kuwa 21 Gicurasi 2015 ubwo yari mu nzira ajyanwa kwa muganga nyuma yo kuraswa mu masaha ya saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga na we yemeje aya makuru anavuga ko abantu bane barimo n’umuvandimwe we batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Wafula wanayoboye ishuri ry’abayisilamu ribanza n’iryisumbuye rya Nakaloke abaye umuyobozi wa 3 w’abayisilamu wishwe mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma ya Sheikh Mustafa Bahiga na Sheikh Dr Abdul Kadir Muwaya bishwe mu mpera za 2014.

Urupfu rw’aba bagabo rwatumye abagande benshi bongera kwibaza ibibazo byinshi ku rupfu rudasobanutse rwa Sheikh Abdul Karim Ssentamu na Hajj Abubaker Kiweewa na bo bishwe barashwe mu 2012.

Umuyobozi wa polisi, Gen Kale Kayihura aherutse guhuza urupfu rw’aba bayobozi b’abayisilamu n’ibikorwa by’inyeshyamba za ADF zigometse ku butegetsi bwa Uganda aho yaniyemeje ko agiye gukora ibishoboka kurandura burundu aba bicanyi.

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages