Mu byumweru bibiri bishize ni bwo muri Afurika y’epfo hatangiye kumvikana ihohoterwa ryibasira abanyamahanga baba muri icyo gihugu.
Nk’uko Chimpreports ibitangaza kuwa mbere tariki 20 Mata, muri Kaminuza ya Makerere, urubyiruko rwagatagaje ko ubwicanyi bukorerwa abimukira muri Afurika y’epfo buteye akababaro, ubwoba n’urwango mu mitima y’Abanyafurika.
Visi Perezida w’iryo huriro ry‘urubyiruko Brian Katabazi yagize ati “Ntitubona iherezo ry’ibi bikorwa keretse twese duhagurutse tukarwanya ibikorwa by’ubunyamaswa bikorerwa abavandimwe bacu muri Afurika y’epfo.”
Ian Gumisiriza Umuvugizi w’urwo rubyiruko yavuze ko ibi bitero byishe benshi abandi bagahunga ari igikorwa cy’ubugambanyi bwa Afurika y’epfo.
Bati “Twabafashije kurwanya irondaruhu n’ivangura, kuki batadutabara? Biteye isoni ku mugabane wose wa Afurika kumva ko Abanyafurika bisubiranyemo.”
Yongeyeho ko umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugomba gufatira ibihano Afurika y’Epfo mu rwego rwo guhatira Guverinoma guhagarika ibikorwa byibasira abanyamahanga.
Bati “Turasaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo kurangiza ibi bikorwa bitarenze amasaha 48 cyangwa tugatangira ubukangurambaga bwo guhagarika ibikorwa birimo ubucuruzi na sosiyete zabo muri Uganda.”
Aganira na Chimpreports, umuhuzabikorwa w’iri huriro Herbert Burora yavuze ko Afurika y’Epfo n’umwami w’Abazulu bagomba kurokora ubuzima bw’Abanyamahanga bakomeje gutotezwa.
Yagize ati “Umwami w’Abazulu Goodwill Zwelithini yatangije ibitero mugihe Afurika y’epfo yananiwe kubihagarika. Biteye isoni niba iki aricyo kiguzi barimo kwishyura Mandela ku myaka 27 yamaze muri Gereza aharanira guca ivangura.”
Iri huriro ryandikiye Umuyobozi mukuru wa Polisi muri Uganda Gen. Kale Kayihura bamusaba uruhushya rwo guhura na Ambasade y’Afurika y’Epfo i Kampala, bakayisaba kurwanya ukwibasirwa kw’abanyamahanga muri iki gihugu.
Ibitero bisa n’ibyatangijwe n’umwami w’Abazulu ubwo yavugaga ko nta munyafurika y’epfo ugomba gusiga ubutaka bwe. Yabashinjaga ko ari byo bituma bajya mu biyobyabwenge, bibatera kubura akazi bagateza umutekano muke.
Ariko iwo mwami ahakana ibyo, akavuga ko itangazamakuru ryamuvugiye ibyo atavuze, ari na yo mpamvu abisobanura kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, izo mvururu n’urundi rugomo rwakorerwaga abimukira byahise bigabanuka.



















TANGA IGITEKEREZO