00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Uruganda rwa matola rwibasiwe n’ inkongi

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 9 March 2015 saa 03:39
Yasuwe :

Crest Foam, uruganda rukora matela muri Uganda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Werurwe 2015 saa tatu n’igice.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamkuru Monitor dukesha iyi nkuru, kivuga ko umuntu umwe ari we wakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye mu ruganda rwa matela ruherereye Ntinda mu Mujyi wa Kampala.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nta byinshi biratangazwa kuri iyi mpanuka, ariko abakozi b’uruganda Crest Foam bavuga ko ngo hari bagenzi babo batanu bayiguyemo.

Umuyobozi utashatse amazina ye atangazwa, yavuze ko impanuka yibasiye uru ruganda yatewe n’amashanyarazi.

Ibinyamakuru bya Uganda bivuga ko polisi ishinzwe kuzimya inkongi yitabajwe, ikigera ahabereye impanuka ngo ntacyo yabashije gukora.

Hassan Kihanda, Umuyobozi wa polisi ishami rishinzwe ibiza yavuze ko igice cyibasiwe n’ inkongi y’umuriro ari icy’ububiko bw’uruganda.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’uruganda ntacyo buratangariza itangazamakuru ku gihombo batewe n’iyi nkongi y’umuriro bwahuye na yo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages