Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abasirikare n’abapolisi ba Uganda bazindutse bagose urugo rwa Robert Kyagulanyi usanzwe uri no mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Kugeza ubu Robert Kyagulanyi ntiyemerewe gusohoka muri uru rugo rwe ruherereye i Magere mu Murwa Mukuru, Kampala.

Byari biteganyijwe ko uyu mugabo ari buzindukire mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NUP uhataniye kuyobora Akarere ka Kayunga.

Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko kandi nta muntu wemerewe gusura Robert Kyagulanyi kuko na mugenzi we babana mu Nteko Ishinga Amategeko, Derrick Nyeko yabigerageje ariko inzego z’umutekano zikamubera ibamba.

Urugo rwa Robert Kyagulanyi rwaherukaga kugotwa n’abashinzwe umutekano ubwo komisiyo y’amatora muri Uganda yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ahatanyemo na Museveni.

Urugo rwa Bobi Wine rwongeye kugotwa n’abasirikare n’abapolisi
Urugo rwa Bobi Wine rwongeye kugotwa n’abasirikare n’abapolisi