Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Uganda ryaburijemo itegeko rikarishye ritsikamira abatinganyi riheruka gushyirwaho umukono na Perezida Museveni muri Gashyantare uyu mwaka.
Uru rukiko rwemeje ko umushinga w’iryo tegeko watorowe n’umubare muto w’abadepite uri munsi y’uwemerewe kuba wakwemeza umushinga w’itegeko mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, bityo rwemeza ko iryo tegeko ryatowe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Mbere y’iri tegeko, ibikorwa byose by’ubutinganyi ntibyari byemewe muri iki gihugu, gusa iri tegeko ryaje rinaca burundu ibikorwa byose bigamije kwamamaza ubutinganyi ndetse no kubumenyekanisha.
Mu gihe ubutinganyi bwari bubujijwe ku bagabo gusa muri iki gihugu kuko ari bo basaga n’abakangurirwa ku bwirinda, iri tegeko ryo ryaje rinibasira n’ab’igitsinagore bakorana imibonano mpuzabitsina n’ab’igitsinagore bagenzi babo.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka hari ibihugu byinshi bisanzwe bitera inkunga Uganda ariko byahisemo kuyihagarika kubw’iri tegeko.
Kuri ubu abashyigikiye iri tegeko bamaze gutangaza ko bagiye kujuririra icyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga , aho bateganya gushyikiriza ubujurire bwabo Urukiko rw’Ikirenga muri icyo gihugu.
Iri tegeko rirwanya ubutinga ryashyizweho umukono na Perezida Yoweri Museveni muri Gashyantare uyu mwaka, rigenera igihano cyo gufungwa burundu umuntu wese ugaragaweho ubutinganyi, ribuza kandi ibikorwa ibyo ari byo byose bigamije kumenyekanisha ubutinganyi muri icyo gihugu ndetse rikanategeka abaturage bose bo muri iki gihugu gutungira leta agatoki umuntu wese ucyekwaho kuba umutinganyi.
Nubwo iri tegeko ribaye rihagaritswe, ubutinganyi muri Uganda burakomeza gufatwa nk’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo nk’uko biteganywa n’amategeko yabanjirije iri ryatowe muri Gashyantare uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO