Ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo Ishinzwe Amatora muri icyo gihugu, aho yatangaje ko ibikorwa byose byo kwiyamamaza bigomba guhagaraga nyamara habura iminsi mike ngo amatora ya Perezida, ategerejwe kuwa 14 Mutarama agere.
Mu itangazo ryashyize hanze, yagize iti “Komisiyo yigenga y’Amatora yahagaritse ibikorwa byose byo kwiyamamaza mu turere twatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuko turi kwiyongeramo ubwandu bwa Coronavirus ku kigero cyo hejuru. Kuva kuri uyu wa 26 Ukuboza 2020, nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe mu turere twa Mbarara, Kabarole, Luwero, Kasese, Masaka, Wakiso, Jinja, Kalungu, Kazo, Kampala City na Tororo”.
Hagati aho, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, bavuze ko iki gikorwa cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kigaragaza “ubugwari” kuko cyafashwe gusa “mu turere twagaragaje ko dushyigikiye Kyagulanyi cyane kurusha uko Perezida Museveni yabitekerezaga”.
Bobi Wine yari afite ibikorwa bikomeye cyane byo kwiyamamariza mu mujyi wa Kampala mu cyumweru gitaha, aho byavugwagwa ko hazateranira abantu ibihumbi n’ibihumbi, bikaba ngo byabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye iyi Komisiyo ifata icyemezo cyo guhagarika ibyo bikorwa.
Bobi Wine w’imyaka 38 akunzwe cyane n’urubyiruko ruvuga ko kuba ari muto kuri Museveni, umaze kugwiza imyaka 76, bituma abona ibintu mu ishusho nshya bityo akaba yagira ubushobozi bwo guha Uganda umurongo w’iterambere ujyanye n’igihe.
Uyu mugabo yavuze ko leta ya Uganda iri kugaragaza ubwoba muri ibi bihe amatora yegereje.
Ati “Ubu buyobozi bw’igitugu bwahinze umushyitsi. Batunguwe cyane n’uburyo twashyigikiwe cyane mu bice byose by’igihugu. Ntibashobora kwiyumvisha igishobora kuzabaho ku munsi w’amatora mu gihe baramuka bahaye abantu bacu amahirwe yo guhura no kwiyamamaza”.
Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi yagiyeho mu 1986 arashaka kongera kwiyamamaza ku myaka 76 afite. Uyu mugabo nawe ntiyatinye ibikorwa byo kwereka urubyiruko ko agifite akagufi, aho akunze kugaruka cyane ku nzira y’inzitane yanyuzemo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda ariko nanone akanyuzamo agakora siporo zisaba ingufu (zizwi nka push-ups) kugira ngo abakeka ko ubushobozi bwo kuyobora bwamushiranye bitewe n’ubukure basubize amerwe mu isaho.
Abantu 33 360 ni bo bamaze kwandura Coronavirus muri Uganda, barimo 245 bamaze guhitanwa na yo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!