Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko iyi miti yamaze gukurwa ku isoko, igicuruzwa nka magendu igakoreshwa nka bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.
Buvuga ko ibyo binini birimo doze nyinshi z’imisemburo zirenze izagenwe gukoreshwa kandi bishobora kugira ingaruka nyinshi ku mubiri harimo n’ubugumba ku bagore nk'uko ibinyamakuru byo muri UGanda byabitangaje.
Umunyamabanga wa NDA, Nahamya David, yagaragaje ko abantu bakwiye kwirinda ikoreshwa ry’uyu muti ushobora no gutera na kanseri.
Ati “Uyu muti wasanzwemo doze nyinshi z’imisemburo ziruta izagenewe gukoreshwa kandi n’ingaruka zoo kuwukoresha zirimo kuva cyane, kujya mu mihango bya hato na hato, indwara y’umutima, kanseri n’ubugumba.”
Abaturage baburiwe ku kongera gukoresha iyo miti nk’uburyo bwo kubonea urubyaro kuko ubuziranenge bwayo butizewe busabwa kujya batunga agatoki ku bakoresha ibitujuje ubuziranenge.
“Serivisi zo kuringaniza urubyaro zigomba gutangwa n’abakora mu nzego z’ubuvuzi babifitiye ubushobozi. Turasaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru aho bakeka imiti itujuje ubuziranenge.”
NDA yagaragaje ko hari impungenge zo kuba abagore benshi muri Uganda bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko umubare munini ugakoresha uburyo butizewe.





Ibitekerezo 0