Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, UPDF yavuze ko iki cyemezo kizakomeza gukurikizwa kugeza igihe “ibibazo bijyanye n’ubufatanye mu by’ubwirinzi n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka”.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Col Chris Magezi, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Itangazamakuru mu Gisirikare cya Uganda.
UPDF ntiyasobanuye mu buryo burambuye ibyo bibazo, ariko iki cyemezo kije nyuma y’igihe umubano wa Uganda na Turikiya urimo ukutumvikana.
Ku wa 18 Nzeri, abantu bashyigikiye Patriotic League of Uganda, PLU, bagaragaye imbere ya Ambasade ya Turikiya i Kampala basaba ko Fred Lumbuye, Umunya-Uganda uba muri Turikiya unenga ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, ashyikirizwa Uganda.
Abategetsi ba Uganda bamushinja ibyaha birimo gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza abaturage kurwanya ubutegetsi.
Iyo myigaragambyo yari yashyigikiwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuyobozi wa PLU.
Icyakora, ikibazo cya Lumbuye si cyo cyonyine cyagiye gitera umwuka mubi hagati ya Kampala na Ankara. Muri Mata 2026, Gen Muhoozi yanenze uruhare rwa Turikiya muri Somalia, avuga ko Uganda imaze igihe kinini itanga abasirikare mu bikorwa byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu, mu gihe Turikiya yo yungukira mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Ihagarikwa ry’ubufatanye rije mu gihe Uganda na Turikiya byari bimaze imyaka byubaka umubano ukomeye mu bya gisirikare. Mu 2016, impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi.
Mu Ukuboza 2024, zari zanakoze inama ya kane y’ubufatanye mu nganda za gisirikare, UPDF icyo gihe yavuze ko uwo mubano wari ugamije kurushaho kwagurwa.
Kugeza ubu, Turikiya ntiratangaza igisubizo kuri iki cyemezo cya UPDF.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!