Izi nkingo zigize igice cya mbere mu bwoko butatu bushobora gukingira Ebola yakomotse muri Sudani nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.
Umuyobozi muri OMS, ishami rya Uganda, Dr Charles Njuguna yavuze ko ari umunsi w’amateka kuri Uganda no ku bashakashatsi aho ku nshuro ya mbere imiti y’igerageza ibashije gukorwa mu minsi iri munsi ya 90 nyuma y’aho iki cyorezo cyagaragariye.
Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu Karere ka Mubende ku wa 20 Nzeri 2022. Aka Karere hamwe n’aka Kassanda nitwo twari indiri y’ubwandu bwa Ebola. Ingendo z’abajya cyangwa bava muri utu turere zari zibujijwe.
Abantu bagera ku 141 ni bo bavugwaho kuba baranduye virusi ya Ebola muri Uganda mu gihe 55 ari bi bishwe na yo
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashize iminisi icyenda nta bwandu bushya bwa Ebola bubonetse mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!