00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yasabye imbabazi u Buyapani kubera umukinnyi wayo watorotse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yasabye imbabazi u Buyapani kubera umukinnyi wayo witwa Julius Ssekitoleko witabiriye imikino olempike iri kubera muri iki gihugu ariko bikaza kurangira atorotse.

Ku wa 16 Nyakanga 2021 ni bwo Umunya-Uganda uterura ibiremereye, Julius Ssekitoleko, yaburiwe irengero ubwo yari mu mwiherero w’abitegura Imikino Olempike.

Uyu mugabo mbere yo gutoroka yasize inyandiko ivuga ko ashaka kuguma mu Buyapani kuko ubuzima bwo muri Uganda bukomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, yabwiye Chimpreports ko ku wa Mbere yahuye na Ambasaderi w’u Buyapani muri iki gihugu amusaba imbabazi ku bw’uyu mukinnyi wabo watorotse.

Ati “Muri iki gitondo nahuye na Ambasaderi w’u Buyapani tuganira ku bijyanye n’umukinnyi wari mu itsinda ry’Abanya-Uganda bitabiriye imikino olempike watorokeye mu Buyapani. Namugaragarije ko Guverinoma ya Uganda isabira imbabazi imyitwarire nk’iyi.”

Henry Okello Oryem yavuze ko Minisitiri wa siporo muri Uganda azajya mu Buyapani kuganiriza abakinnyi b’iki gihugu bitabiriye imikino olempike kugira ngo abibutse ko icyabajyanye mu Buyapani ari uguhagararira igihugu cyabo aho gutoroka.

Yavuze ko kugeza ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko Julius Ssekitoleko yashyizwe mu ikipe y’abazahagararira Uganda mu mikino olempike ndetse yizeza ko iki gihugu kiri guha u Buyapani amakuru yose akenewe kugira ngo uyu musore w’imyaka 20 afatwe.

Mbere yo gutoroka Julius Ssekitoleko yasize yanditse agapapuro avuga ko ashaka kuguma mu Buyapani kubera ubuzima bubi bwa Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .