BBC yatangaje ko imbasa yari yaracitse muri icyo gihugu mu 2006 ariko yongeye kuhagaragara mu 2009 na 2010.
Ibizamini byasuzumiwe mu kigo gishinzwe ubushakashatsi kuri za virusi muri Uganda, byagaragaje ko ubwoko bw’imbasa bwibasiye icyo gihugu bumeze nk’ubwabonetse muri Sudani.
Muri Kanama umwaka ushize nibwo umugabane wa Afurika watangajwe nk’utakirangwamo imbasa ariko mu minsi mike ishize ibihugu 19 bimaze gutangaza ko yongeye kuhagaragara.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko igiye gukora icukumbura ryimbitse, cyane cyane ihereye mu bana bari munsi y’imyaka 15 bagaragaza ibimenyetso by’imbasa.
Biteganyije ko mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza uyu mwaka, hazatangwa inkingo z’imbasa muri icyo gihugu.
Indwara y’imbasa iterwa na virusi kandi yandura. Iyo uyirwaye atavuwe neza, ashobora gukurizamo ubumuga bushobora no kumuhitana. Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho yakunze kugaragara cyane mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Cameroun, Centrafrique na Sudani y’Epfo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!