00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yategetswe kwishyura Besigye miliyoni 10 Shs kubera kumuta muri yombi kudakurikije amategeko

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 March 2019 saa 12:56
Yasuwe :

Urukiko rw’ikirenga muri Uganda, rwategetse guverinoma y’iki gihugu guha indishyi y’amashilingi miliyoni 10, umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye, uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta (FDC), kubera kumuta muri yombi binyuranyije n’amategeko.

Mu myaka irenga ibiri ishize nibwo Dr. Kizza Besigye, yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu ku kibuga cy’indege cya Entebbe, avuye mu Burayi. Polisi yavugaga ko ari ukwirinda akavuyo k’abamushyigikiye bari baje kumwakira.

Iyo nshuro yakurikiranaga n’izindi nyinshi yagiye afatwa agafungwa cyane cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, yatsinzwe na Museveni ariko Dr. Besigye akamushinja uburiganya.

Dr. Besigye yaregeye urukiko avuga ko yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse asaba indishyi za miliyoni 300 y’amashilingi.

Daily Monitor yanditse ko umucamanza w’urwo rukiko rw’ikirenga rwa gisivile, Musa Ssekaana, yavuze ko Dr. Besigye yahohotewe ubwo yatabwaga muri yombi avuye mu ndege ku wa 3 Ukwakira 2016.

Musa yavuze ko ‘Icyo gihe Polisi yamutaye muri yombi mu buryo butiyubashye ku kibuga cy’indege, ahantu haba hari ba mukerarugendo n’abanyamahanga binjira n’abasohoka mu gihugu’.

Ati “Uburyo yafashwe ni isura itari nziza ku gihugu kandi bishobora kugira n’ingaruka ku bukungu.”

Musa yavuze ko Polisi izi neza uburyo umuntu atafatirwa ku kibuga cy’indege abanje kwerekwa impapuro zanditse, ndetse ko iyo bikorwa Dr. Besigye atari kubyanga.

Umucamanza yavuze ko Dr. Besigye agomba guhabwa amashilingi miliyoni 10 kuko atanabashije gusobanura impamvu yasabye indishyi za miliyoni 300 z’amashilingi.

Musa yanavuze ko nubwo yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, impamvu yafatiwe yumvikana kuko hari imbaga y’abantu bamushyigikiye bari bamutegereje bashoboraga guteza umuvundo, hashingiye ku buhamya bw’ibyagiye bibaho mu myaka yabanje.

Uyu mucamanza yavuze ko ‘Intumwa nkuru ya Leta ya Uganda ariyo irebwa n’icyo gikorwa Polisi yakoze cyo guhohotera Dr. Besigye, bityo ko ariwe ukwiye kubibazwa.

Dr Kizza Besigye azahabwa agera kuri miliyoni 2.5 Frw kubera gutabwa muri yombi binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages