00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Yishe umugore we amushyingura mu cyumba

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 3 January 2016 saa 12:29
Yasuwe :

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi Yusuf Ngobi wo mu Karere ka Wakiso aregwa kuba yariyiciye umugore we akamushyingura mu cyumba cy’abana.

Yusuf utuye mu gace ka Ttega ukekwako icyaha cyo kwica umugore we Jessica Namale w’imyaka 34 y’amavuko bari bafitanye abana babiri, amuziza kuba bataremeranyije kugurisha inzu yabo kugira ngo Yusuf yishyure umwenda yari afitiye banki.

Umuvugizi wa Polisi i Kampala, Patrick Onyango, yatangaje ko abavandimwe ba Jessica bamenyesheje Polisi nyuma y’uko hari hashize iminsi uyu mugore aburiwe irengero, umuntu wa nyuma bavuganye akaba yari Nyina witwa Tereza Najjemba amubwira ko yerekeje iwabo mu gace ka Nabbingo aho yaraje kureba abana be yari yarohereje kwa Nyirakuru.

Onyango akomeza avuga ko uyu mukecuru yatangiye kugira amakenga ubwo yahamagaraga telefoni y’umukobwa we akabura uyitaba kandi bari bamaze iminsi bavugana anamubwira ko umwana we arwariye mu bitaro akamwizeza ko azaza ku mureba nyuma nibwo Yusuf yaje ku bitaro akishyura inyemezabwishyu zose.

Yabwiye Polisi ati”Nahamagaye Yusuf bwa mbere mumenyesha ko umwana arwaye ambwira ko nta mafaranga afite yo kwishyura imiti, naje guhamagara Jessica ambwira ko aza kutureba ariko abanje guca mu rugo nyuma yaho sinigeze nongera kumva amakuru ye."

Nyuma y’uko habayeho kutumvikana kubera ko Yusuf yashakaga kugurisha inzu ntibabyemeranyweho Jessica yahise ajya gukora mu nzu itunganya imisatsi mu gace ka Kasenyi mu Karere ka Wakiso, abana abohereza iwabo ariko akaba yarasubiraga iwe kureba uko bimeze.

Yusuf nyuma yo gushyikirizwa Polisi ya Nsangi yiyemerara ko yishe umugore we akanamushyingura kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

Polisi yavuze ko umubiri wa Jessica ukiri mu rugo kuko hagitegerejwe umuganga ngo awusuzume, mu gihe ubuyobozi bwo muri aka gace bwabwiye polisi ko bwari bumaze iminsi bwiga ku kibazo cyabo.

Ibarura ryakozwe ku miturire n’ubuzima bw’abantu mu mwaka wa 2011 ryerekanye ko 6/10 by’abagore bahura n’ihohotera ryo ku mubiri mu gihe kandi 58% by’abagore na 44% by’abagabo bumva ko gukubita umugore rimwe na rimwe ari ngombwa.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera aho ryavuye kuri 0,8 rigera kuri 1,8%. Mu mwaka wa 2014 Polisi yagejejweho ibyaha 2,421 bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikaba byariyongereyeho 4.1% ugereranyije na 2013 muri Uganda.

Yusuf, yishe umugore we amushyingura mu cyumba cy'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages