00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda:Museveni ni we uza imbere mu majwi y’agateganyo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 February 2016 saa 11:31
Yasuwe :

Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ku matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare, bigaragaza ko Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi ari we uza imbere n’amajwi angana na 61.75 %.

Mu biro by’itora 28,010 biri mu gihugu hose, hamaze kubarurwa ibiro by’itora 6,448.

Mu majwi miliyoni 2.32 amaze kubarurwa, Yoweri Museveni yatowe n’abantu miliyoni 1.36, bivuze ko afite 61.75 %, mu gihe Kizza Besigye bahanganye afite 33.47 by’amajwi amaze kubarurwa.

Umukandida wigenga Amama Mbabazi wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 1.87 %.

Museveni wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, abasesenguzi bagaragaza ko ari we ufite amahirwe yo gutsinda amatora, nubwo ari ku gitutu cy’abatavuga rumwe na we cyane cyane Besigye ufite abamushyigikiye benshi mu bice by’icyaro.

Urubyiruko rwo mu bice by’icyaro rushinja Museveni kunanirwa kubashakira akazi no kunanirwa kugabanya ruswa mu gihugu.

Kizza Besigye yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashinjwa guteza akavuyo mu mujyi wa Kampala, ubwo yashakaga kwinjira ahabarurirwaga amajwi ku ngufu nyuma yo kubwirwa ko amajwi ari kwibwa arikio nyuma aza kurekurwa.

Besigye uri guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ku nshuro ya kane, yatangaje ko afite amakuru ko amajwi azibwa.

Hari amajwi yo mu duce twinshi ataragezwa kuri Komisiyo y’amatora, ahanini bitewe n’ibibazo byo kubura ibikoresho ku biro bimwe na bimwe by’itora, byagiye bituma hari abatora mu masaha y’ijoro.

Museveni afite amahirwe yo gutsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages