Kenyatta wahoze ayobora Kenya abitangaje nyuma y’iminsi mike abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye i Bujumbura, bakemeza ko hakenewe ingabo z’inyongera zijya kunganira iza Kenya zageze muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’umwaka ushize.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, Kenyatta yavuze ko izo ngabo zikenewe vuba kugira ngo zicunge umutekano mu bice byavuyemo inyeshyamba nkuko byemejwe mu masezerano.
Ingabo za EAC zigamije guhosha imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, icyakora Leta ya Kinshasa yo yakunze kugaragaza ko ishaka ko izo ngabo zirwana by’umwihariko zikayifasha kwirukana umutwe wa M23.
Ni mu gihe mu masezerano kurwana atari zo nshingano izo ngabo zahawe, ahubwo zasabwe kujya hagati y’impande zirwana kugira ngo zihoshe imirwano.
Hashize iminsi Leta ya Congo ishumuriza abaturage izo ngabo ngo bigaragambye bazamagana, nubwo atari byo abayoboye icyo gihugu baba basinye mu masezerano.
Kugeza ubu Kenya niyo imaze kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, Sudani y’Epfo n’u Burundi byamaze gutangaza ko ingabo zabyo zigiye kuhagera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!