Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Kenyatta yatangarije ibihumbi n’ibihumbi by’abayoboke bari bagiye gushyigikira Odinga, ko inyungu z’igihugu ziruta iz’umuntu ku giti cye bityo ashyigikiye Odinga.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’ibyumweru bibiri ishyaka rya Kenyatta, Jubilee Party na Orange Democratic Movement rya Raila Odinga ahuje imbaraga, ngo abone uko ahatana mu matora ya Perezida n’ay’Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka. Ihuriro rishya ry’ayo mashyaka ryiswe Azimio la Umoja.
Ni amateka adasanzwe kuba ayo mashyaka yombi yarabashije guhuza kuko mu myaka yatambutse yari ahanganye bikomeye.
Raila Odinga w’imyaka 77, ni umunyapolitiki wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013.
Ni ku nshuro ya gatanu Odinga agiye guhatana mu matora ya Perezida kuko yabigerageje mu 1997, 2007, 2013 na 2017.
Kenyatta yahuje imbaraga na Odinga nyuma yo gushwana na Visi Perezida we William Ruto wanahabwaga amahirwe yo kumusimbura. William Ruto yirukanywe mu ishyaka Jubilee.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!