00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uhuru Kenyatta yijeje guhererekanya ubutegetsi na William Ruto mu mahoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 September 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Perezida ucyuye igihe muri Kenya, Uhuru Kenyatta yijeje abaturage b’igihugu cye ko ihererekanyabutegetsi hagati ye na William Ruto ugiye kumusimbura, rizaba mu mahoro.

Kenyatta yabitangaje kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho Urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida yabaye tariki 9 Kanama 2022, atsinze Raila Odinga.

Perezida Kenyatta wari ushyigikiye Odinga mu matora, yijeje ko agomba kubahiriza ibyo amategeko ateganya, ubutegetsi akabuha uwatsinze.

Ati “Ubwo narahiraga nka Perezida wanyu, niyemeje gukorera igihugu no kugendera ku mategeko ndetse n’ibyemezo by’ubucamanza. Uyu munsi Urukiko rw’ikirenga rwafashe umwanzuro ku mpaka zavutse mu matora ya Perezida.”

Yakomeje agira ati “Niyemeje gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko. Gahunda yo guhererekanya ubutegetsi yaratangiye kandi iri kugenda neza. Ni inshingano zanjye guharanira ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro kandi nkatanga ibikenewe byose ngo bigende neza.”

Nubwo mu ijambo Kenyatta yirinze kuvugamo izina ry’uwatsinze ari we William Ruto, yamwifurije imirimo myiza.

Ati “Ndifuza kwifuriza ibyiza abatsinze bose mu gihe bazaba bayoboye iki gihugu cyacu mu bihe biri imbere. Ndabashimira kandi amahirwe mwampaye yo kubayobora.”

Nubwo Ruto na Kenyatta bari bamaze iminsi batavuga rumwe kuko Kenyatta yashyigikiye Odinga, nyuma y’uko urukiko rwemeje ko uwatsinze ari Ruto, yahise atangaza ko agiye guhamagara Kenyatta bakaganira.

Ati “Mu kanya ndaza guhamagara inshuti yanjye ikomeye Uhuru Kenyatta. Hashize amezi menshi tutavugana. Ndaza kumuvugisha tuganire ku buryo bwiza bwo guhererekanya ubutegetsi. Ndabizi ko yakoze neza ariko abaturage ba Kenya bafashe umwanzuro.”

Ruto yatangaje ko ubutegetsi bwe butazatesha agaciro ababubanjirije kuko ari inararibonye z’igihugu zigomba kugifasha kujya mbere.

William Ruto w’imyaka 55 agiye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya. Yari amaze imyaka icumi ari Visi Perezida w’icyo gihugu.

Kenyatta yavuze ko azahereza ubutegetsi Ruto mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages