00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenyatta yiyemeje gukomeza kuyobora ishyaka ‘Jubilee’ atitaye ku bamwibasira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 May 2023 saa 06:54
Yasuwe :

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yatangaje ko yiyemeje kuguma muri politiki ndetse azakomeza kuyobora ishyaka Jubilee nubwo ahura n’ibibazo birimo n’iterabwoba.

Ishyaka ‘Jubilee’ ryo muri Kenya ryahoze ku butegetsi kuva mu 2016 kugeza ku wa 13 Nzeri 2022. Ni ishyaka ryashinzwe muri Nzeri 2016 nyuma yo kwihuza kw’amashyaka mato 11.

Kenyatta yavuze ko mbere yari yavuze ko azava muri politiki akajya mu bindi bikorwa ariko yiyemeje kuyigumamo nubwo atorohewe n’abamushyiraho igitutu.

Yavuze ko azakomeza kuyobora ’Jubilee Party’ kugeza ubwo abarwanashyaka bazamusaba kuvaho.

Agaruka ku byo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, Kenyatta yavuze ko yatunguwe n’ibitutsi n’amagambo yo kumwubahuka.

Yagaragaje uburyo agatsiko k’abantu bishyuriwe kujya mu rwuri rwe bakamwiba ihene mu rwego rwo kumutera ubwoba ariko ko Jubilee ifite bene yo kandi ko afite ubushake bwo gukomeza kuyikorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages