Yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu mujyi wa Goma ahabereye ibiganiro hagati ye n’abayobozi ba Congo, abahagarariye ingabo za Loni ziri mu butumwa mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco) n’abandi.
Ni inama yari ihurije hamwe itsinda tekiniki rishinzwe gutegura ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya.
Radio Okapi yatangaje ko Kenyatta yasabye impande zose gushyira hasi intwaro no guhagarika imirwano, kugira ngo bafashe abaturage ba Congo kuba mu mahoro.
Yavuze ko ibiganiro bikwiriye kubanzirizwa no gushyira intwaro hasi kugira ngo umusaruro ubyitezwemo uboneke.
Muri iyi nama icyari giteganyijwe ni ukwigira hamwe ibimaze kugerwaho mu myanzuro yafashwe tariki 30 Werurwe uyu mwaka i Nairobi, ari naho hanzuwe ko M23 irambika intwaro hasi ikajyana mu kigo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
M23 iherutse gutangaza ko idashobora kwemera kujya mu kigo cya Rumangabo yasabwe kwerekezamo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, kuko iyo myanzuro yagiye ifatwa nta ruhare yabigizemo.
Leta ya Congo imaze guhura inshuro ebyiri n’imitwe iyirwanya mu biganiro bya Nairobi ariko yanze ko M23 yitabira kuko ivuga ko itazigera iganira n’uwo mutwe.
M23 nayo yavuze ko itazemera imyanzuro yose iyifatirwa itabigizemo uruhare mu gihe cyose Leta ya Congo izaba igitsimbaraye ku kuyiheza mu biganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!