Polisi yatangaje ko uwo mugore yafatanywe n’umugabo we mu rugo rw’umupfumu kabombo usanzwe azwi mu Mujyi wegereye Umurwa Mukuru, Nairobi aho yari yagiye gusaba intsinzi kugira ngo atazafatwa.

Ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha bwatangaje ko abakozi babwo basanze ukekwaho icyaha arimo kwibizwa mu ibase irimo amaraso y’inyoni zapfuye.

Uwo mupfumu ngo yari yatangiye kumutongera [nk’uburyo bwo kumuha ububasha budasanzwe] ariko ntibyabujije abashinzwe umutekano gukora icyabagenzaga.

Ukekwaho ubujura yari yibye 33.700 by’amadolari n’ibikomo byo mu rugo yakoragamo mu kwezi gushize ahita aburirwa irengero.

Polisi yaburiye abanyabyaha ko gutakaza umwanya wabo bashaka serivisi z’abapfumu bitazababuza gutahurwa no gufatwa.

Odinga: Nta wufite ubudahangarwa ku byaha bya ruswa

Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko naramuka atsinze amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 9 Kanama uyu mwaka, azashyira imbaraga mu kurwanya ruswa kandi ko nta wufite ubudahangarwa kuri iyo ngingo.

Ni ku nshuro ya gatanu agiye kwiyamamaza kuri uyu mwanya.

Uyu mugabo w’imyaka 77 wanabaye Minisitiri w’Intebe, yavuze ko nadatorwa atazongera kwiyamamaza kuko azaba afite ibindi byinshi byo gukora nk'uko tubikesha BBC.

Ati “Nari naravuye muri politiki ariko Afurika Yunze Ubumwe yampaye inshingano nk’umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwaremezo bituma nkomeza kuba umuntu uhuze.”

Aramutse atsinze amatora, Odinga avuga ko azita ku kurwanya ruswa.

Perezida wa Kenya yavuze ko iki gihugu gitakaza miliyoni 16 z’amadolari buri munsi kubera ruswa.

Odinga ati “Nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa kuri ruswa. Nanjye nintahurwaho ruswa bazankurikirane.”

Aha yatangaga urugero kuri Perezida wa Korea y’Epfo, Park Geun-hye wegujwe agafungwa imyaka itanu ashinjwa ruswa.

Ku bijyanye n’ubukungu, Odinga azashyiraho ingamba zikakaye ndetse azashaka uko amadeni igihugu gikura mu mahanga yavugururwa ku buryo kitazongera kugorwa no kwishyura.

Odinga yavuze ko nta wuzarokoka ibikorwa bya ruswa naramuka atsinze amatora
Odinga yavuze ko nta wuzarokoka ibikorwa bya ruswa naramuka atsinze amatora

Ramaphosa agiye guhamagarwa ngo ahatwe ibibazo ku bujura bwakorewe mu rwuri rwe

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Epfo rwatangaje kuri uyu wa Kabiri, ko rugiye gutegura urwandiko ruhamagaza Perezida Cyril Ramaphosa ngo asubize ku birego byo guhishira ubujura bwakorewe ku isambu ye.

Uru rwego rwafunguye iperereza muri Kamena uyu mwaka nyuma y’aho bivuzwe ko Ramaphosa yatanze ruswa ngo ubujura bwakorewe ku isambu ye muri Gashyantare 2020 bugirwe ibanga, aho bikekwa ko miliyoni zigera kuri enye z’amadolari zibwe.

Uru rubanza rwashyize igitutu kuri Perezida aho amakimbirane akomeje gufata indi ntera mu ishyaka riri ku butegetsi (ANC) bivuye kuri raporo yatanzwe muri polisi n'uwahoze ari umuyobozi ushinzwe iby’ubutasi mu gihugu, Arthur Fraser mu kwezi gushize.

Fraser yavuze ko abajura binjiye mu rwuri rwa Perezida Ramaphosa ruherereye mu majyaruguru y’igihugu, batwara amafaranga basanze ahishe mu kabati.

Ramaphosa ntiyigeze amenyesha polisi cyangwa inzego zishinzwe imisoro iby’ubwo bujura. Fraser ashinja Perezida gutegura igikorwa cyo gushimuta abajura no kubashishikariza kuruca bakarumira.

Ramaphosa yemeye ko ubujura bwabayeho ariko ahakana ibyo gushimuta no gutanga ruswa kandi yemeza ko yabimenyesheje polisi.

Yashimangiye ko ayo mafaranga yari yabonetse mu nzira zinyuze mu mucyo kuko ari ayavuye mu bikorwa byo mu rwuri rwe.

Perezida Ramaphosa agiye guhamagazwa ngo ahatwe ibibazo ku bujura bwabereye ku isambu ye
Perezida Ramaphosa agiye guhamagazwa ngo ahatwe ibibazo ku bujura bwabereye ku isambu ye

Ubwoba ni bwose muri Nigeria nyuma y’aho Marburg ibonetse muri Ghana

Ikigo cya Nigeria gishinzwe gukumira indwara (NCDC), cyatangaje ko kiryamiye amajanja nyuma y’aho muri Ghana habonetse abarwayi ba Marburg, indwara ifite ubukana kandi yica.

Mu itangazo NCDC yashyize ahagaragara, yavuze ko hashyizweho abaganga bashinzwe gukora ubugenzuzi ku binjira mu gihugu.

Kugeza ubu nta muntu n’umwe biragaragara ko yanduye Virusi ya Marburg muri Nigeria, igihugu cya Afurika kiza ku isonga mu kugira abaturage benshi ariko ibyago by’uko yakwinjizwa biri hejuru nk’uko NCDC yakomeje ibivuga.

Ghana yemeje ko iyi virusi yica cyane yageze mu gihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abarwayi bayanduye bose barapfuye ndetse ababonanye na bo bashyizwe mu kato, gusa bamwe batangiye kurekurwa nk’uko inzego zishinzwe ubuzima muri Ghana zabitangaje.

Nigeria ifite ubwoba bwa Marburg yabonetse muri Ghana
Nigeria ifite ubwoba bwa Marburg yabonetse muri Ghana

Mozambique yakatiye umugore ushinjwa gushimuta abana agamije gusaba ingwate

Urukiko rwo muri Mozambique rwaciriye urubanza umugore rumuhanisha igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushimuta abana babiri bakiri bato agamije gusaba ingwate kugira ngo abarekure.

BBC yatangaje ko uwo mugore w’imyaka 37 y’amavuko agomba no kwishyura 3100 by’amadolari nk’indishyi ku miryango y’abo bana.

Urukiko rwavuze ko uwo mugore yashimuse umwana w’imyaka 14 mu Ukwakira umwaka ushize akaba yarasaba amadolari 313 kugira ngo amurekure.

Avugwaho kandi gushimuta undi w’imyaka ine mu Ukuboza akaba yarifuzaga guhabwa amadolari 390 kugira ngo yemere kumutanga.

Umucamanza Martinho Mucheguere, yavuze ko igihano uwo mugore yahawe kigamije guca intege ibikorwa byo gushimuta abana byadutse mu karere ka Beira muri iki gihe.

Kenya: Abahatanira umwanya wa Visi Perezida mu matora bahuriye mu kiganirompaka

Abakandida ku mwanya wa Visi Perezida mu matora yo muri Kenya ateganyijwe mu kwezi gutaha, bahuriye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri televiziyo kuri uyu wa Kabiri nijoro cyibanze ku bibazo bya ruswa no kwigwizaho ibyiza by’igihugu.

Iki kiganiro cyahuriwemo n’abakandida bane ariko amaso yose yari ahanzwe Rigathi Gachagua na Martha Karua bo mu mashyaka akomeye kurusha ayandi.

Abakandida babajijwe ibibazo byinshi ku bukungu bw’igihugu, imiyoborere n’icyizere abari mu nzego za leta bafitiwe kuru ubu.

Buri wese yarekaga mugenzi we agasobanura ibyo abajijwe nta kumuvugiramo ndetse ku musozo w’ikiganiro bahanye ibiganza, ibintu ubusanzwe bitigeze bibaho muri politiki ya Kenya nk'uko ibitangazamakuru byabigarutseho.

Gachagua wiyamamaza hamwe na Visi Perezida William Ruto wo mu ihuriro ry’amashyaka rya Kenya Kwanza, yagerageje kwisobanura ku bibazo bya ruswa.

Yashinje mukeba we wo mu ihuriro ry’amashyaka rya Azimio la Umoja ko bigaruriye ibyiza by’igihugu agaragaza ko hari itandukaniro rinini hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto.

Rigathi yashinje umuryango wa Perezida Kenyatta-uri mu bikorwa by’ubucuruzi mu rwego rw’amabanki n’ubuhinzi- kwigarurira igihugu no kugira ukuboko mu bikorwa by’abikorera.

Ku rundi ruhande Karua yagarutse kuri ruswa yayogije inzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu ashinja Gachagua kumvikanisha nabi igisobanuro cya ruswa.

Karua, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yaciye akarongo ku bijyanye no kurwanya ruswa kuva mbere.

Abasesenguzi banenze iki kiganiro ko kitabashije gutoneka ibibazo Kenya ifite muri iki gihe mu buryo bwa nyabwo.

Perezida Buhari yategetse abaminisitiri guhagarika imyigaragambyo

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yahaye ba minisitiri barimo uw’uburezi n’uw’umurimo, inshingano zo guhagarika imyigaragambyo y’abarimu bo muri kaminuza imaze igihe.

Ihuriro ry’abakozi ba za kaminuza muri Nigeria ryasabye abanyamuryango baryo guhagarika akazi ku wa 14 Gashyantare.

Bashinja leta kutubahiriza amasezerano yo mu 2009 yagombaga gutuma abarimu bahembwa neza no kuvugurura ibikorwaremezo byo mu mashuri makuru.

Ubuyobozi bw’ihuriro n’ubwa leta bumaze igihe buhurira mu biganiro bigamije gushaka igisubizo cy’iki kibazo ariko nta musaruro byatanze.

Mozambique: SADC yashimye umusaruro w’ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado

Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, watangaje kuri uyu wa Kabiri ko hari intambwe nziza yatewe n’ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Minisitiri wa Afurika y’ Epfo ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Naledi Pandor, yabitangaje ubwo yafunguraga inama ya 24 y’urwego rw’abaminisitiri bo muri SADC rushinzwe ubufatanye mu bya politiki, igisirikare n’umutekano yabereye muri Pretoria.

Yagize ati “Njejejwe no kugaragaza ko ubutumwa bwa SADC muri Mozambique bugeze ku ntambwe ishimishije mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.”

Uretse ibikorwa bya gisirikare, SADC irateganya no gutera inkunga porogaramu ziteza imbere abaturage binyuze muri Afurika Yunze Ubumwe, urwego rwayo rushinzwe ubutabazi bwihuse nk'uko Club of Mozambique yabitangaje.

Ibyo ngo bigamije gutanga umusanzu mu bikorwa byo kongera kubaka Cabo Delgado kuko kurwanya iterabwoba bisaba ubufatanye bw’akarere.

Perezida Samia Suluhu yashyizeho Umuyobozi mushya wa Polisi

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatatu yashyizeho Camilius Wambura nk’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Wambura yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza.

Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi asimbuye Simon Sirro wagizwe ambasaderi wa Tanzania muri Zimbabwe.

Uyu muyobozi kimwe n’abandi bahawe izindi nshingano biteganyijwe ko bari burahire kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga muri Perezidansi, mu Mujyi wa Dodoma nk'uko tubikesha Daily Nation.

Camilius Wambura ni uwa 11 mu bayoboye Polisi ya Tanzania kuva Tanzania yaba Repubulika mu 1964.

Pasiporo ya Kenya na Tanzania ziri ku isonga muri EAC

Pasiporo ya Kenya iracyari ku mwanya wa mbere mu zikomeye mu karere no ku wa cyenda muri Afurika mu gihe ku rwego rw’isi iza ku wa 76 hashingiwe ku kuba ibihugu uyifite yemerewe kujyamo nta visa cyangwa akayihabwa ageze mu gihugu bigera kuri 72.

Ibi ni ibyatangajwe mu cyegeranyo cya Henley Passport Index kigereranya pasiporo zidasaba visa hirya no hino ku isi ku bakeneye kugana mu byerekezo bigera kuri 227.

Seychelles iracyari ku mwanya wa mbere nk’igihugu gifite pasiporo yemerera uyifite kugera mu bihugu 153 muri Afurika. Ku rwego rw’isi iri ku mwanya wa 28 igakurikirwa na Mauritius aho uyifite yemererwa kugana mu byerekezo 146.

Iya Afurika y’Epfo ibashisha umuntu kugera mu byerekezo 105 ikaba ari iya 55 ku rwego rw’isi nta visa.Iya Tanzania, Kenya na Zambia zemerera uzifite kugera mu bihugu 72.

Ku isi hose pasiporo zikomeye ni izo mu bihugu by’u Buyapani, Singapore, Koreya y’Epfo, u Budage na Espagne.