Muammar Gaddafi yavutse mu mwaka 1942, avukira mu mujyi wa Sirte muri Libya. Akaba ariwe perezida wari utinze ku butegetsi aho yabugiyeho akoresheje Coup d’Etat, yafashe ubutegetsi mu 1969 afite gusa imyaka 27 ahiritse umwami Idris I.
Nyuma y’uko Col Gaddafi yitabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2011, amwe mu banga y’uyu mugabo yagiye hanze harimo n’umuzingo w’amafoto ya Condoleeza Rice wasanzwe iwe mu rugo.
Gaddafi mu mvugo ye yakunze kumvikana agira ati ‘Mukundwa mugore wirabura wo muri Afurika’ avuga Condoleezza Rice.
Mu 2007 Col Muammar Gaddafi, ubwo yaganiraga na televiziyo ya Aljazeera we ubwe yumvikanye ataka ibikorwa bya Condoleezza Rice.
Yagize ati “Nishimira kandi ngaterwa ishema n’uburyo yegama agaha amategeko abayobozi b’abarabu...Leezza, Leeza, Leeza ndamukunda cyane kandi antera ishema kuko ni umugore w’umwirabura ufite inkomoko muri Afurika”.
Ubwo Condoleezza Rice yashyiraga hanze igitabo yise "No Higher Honor: A Memoir of My Years in Washington," yabwiye umunyamakuru wa CNN Piers Morgan, ko uku kubengukwa na Gaddafi ari ibintu bidashimishije ndetse bitamunyuze.
Yagize ati “Ntibyari bisanzwe ndetse ntibyari binanejeje, nari nsanzwe mbizi ko amfitiye ibyiyumviro”.
Condoleezza kandi yabwiye uyu munyamakuru ko ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri Libya muri 2008 uyu mukuru w’igihugu yagaragaje imyitwarire idasanzwe.
Ati “Akazi kanjye kwari ukujya hariya ngakora akazi kanjye mu bubanyi n’amahanga ubundi ngasohoka, ibyo n’ibyo nakoze, gusa navuga ko natunguwe ubwo yavugaga ko amfitiye amashusho ashaka kunyereka, gusa nishimiye ko byose byagenze neza”.
Igihe Condoleezza yagiriraga uruzinduko kwa Gaddafi yamweretse amashusho agizwe n’amafoto ye aherekejwe n’indirimbo yitwa ‘African Flower in the White House’ bivuze ururabo rwo muri Afurika muri White House, ikaba yari yahimbwe n’umuhanzi wo muri Libya.
Iby’urukundo Gaddafi yakunze Rice byaje kuba impamo nyuma y’uko basanze umuzingo wuzuyemo amafoto y’uyu mugore mu nzu ye



















TANGA IGITEKEREZO