– Abicishije kuri Radiyo, Maj.Gen.Niyombare yatangaje ko ashyigikiwe n’igisirikare ndetse na Polisi;
– Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye impande zose gushyira hasi intwaro nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza;
– Ubwo ijoro ryari riguye, u Burundi bwari bwuje umutuzo, abantu bose batashye mu ngo zabo, imihanda yambaye ubusa. Mu Itangazamakuru ho hakomezaga kuvugwa uko ibintu bigiye bihagaze. Ibiganiro hagati y’Abasirikare byari bigikomeje, mu gihe sosiyete sivili n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batari bagaragaza uruhande rwa bo muri ibyo bibazo;
– Perezida Nkurunziza ntiyageze i Bujumbura ava muri Tanzania, hakaba hari amakuru avuga ko yaba yahitiye i Kampala muri Uganda, cyane ko ikibuga cy’indege byavugwaga ko kiri mu minwe y’igisirikare;
– Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa ONU yahamagariye impande zose gutuza bagakemura mu mahoro ibibazo;
– Abigaragambya bafunguye inzu yari ifungiyemo abari barafatiwe mu myigaragambyo, barabarekura mu gihe abapolisi bari aho barebera ntibagira icyo babakoraho.
– Umutekano mu gihugu wakajijwe aho abapolisi basaka buri modoka yose itambuka mu muhanda, bagenzura niba nta mbunda zaba zirimo.
– Hakimara gutangazwa ko Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi, abantu bamwe bagize ubwoba bifungirana mu nzu bakeka ko haba hari ibikorwa bibi bigiye kuba mu gihugu.
– Abandi babyinaga bishimira gutsindwa kwa Perezida Nkurunziza aho bavuga ko ari ibintu bari bamaze ibyumweru baharanira.
– Radio RPA yari yarafunzwe na Leta ishinjwa gutiza umurindi abigaragambya, nayo yamaze gufungurwa.
– Andi makuru aturuka i Burundi aravuga ko radiyo y’igihugu na televiziyo byamaze gufatwa n’inzego z’igisirikare.
– Mu gihe bivugwa ko Perezida Nkurunziza yamaze guhaguruka muri Tanzania asubira mu Burundi, Gen. Maj Godefroid Niyombare yategetse ko ingendo mpuzamahanga zinjira cyangwa zisohoka i Bujumbura zihagarikwa, bisobanuye ko ikibuga cy’indege cyafunzwe.
– Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yashyize ahagaragara itangazo anyomoza amakuru y’uko Nkurunziza yaba yahiritswe ku butegetsi.
– Amatara ku kibuga cy’indege yazimijwe. Nta basivile bahari, hari abapolisi bacye n’abasirikare benshi.
– Imibare itangazwa n’Umuryango utabara imbabare, uyu munsi hapfuye abantu batatu barimo umupolisi, mu gihe 66 bakomeretse.



















TANGA IGITEKEREZO