00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Museveni yitabaje Amerika ngo Gaddafi atazamuhanurira indege, abarinzi babo bakozanyijeho karahava

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 February 2021 saa 08:41
Yasuwe :

Nyakwigendera Col Muammar el Gadafi wahoze ayobora Libya na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bigeze gucudika gusa bakananyuzamo bagashyamirana bikomeye kugeza n’aho abarinzi babo barwana mu maso y’abantu.

Umubano wa Libya yari iyobowe na Col Muammar Gaddafi na Uganda usa n’aho watangiye kugaragara cyane ku butegetsi bwa Idi Amin, ndetse benshi bemeza ko Gaddafi yagize uruhare rukomeye mu guhindura imitekerereze y’uyu mugabo aho nyuma y’uruzinduko yagiriye i Tripoli ngo yaje afitiye Abanya-Israel urwango rudasanzwe kandi atangira gutangaza ko ari Perezida iteka ryose.

Umubano wa Gaddafi na Perezida Museveni wo watangiye ubwo uyu mugabo yari akiri mu ishyamba arwanya ubutegetsi bwa Milton Obote, aha Museveni yitabazaga Gaddafi ngo amuhe ubufasha mu bya gisirikare.

Amakuru agaragaza ko kandi Amerika yaba yarateye umugongo Museveni wayisabaga intwaro kubera ko yari yamaze gutahura ko afitanye umubano wihariye na Gaddafi.

Mu 2017 Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Amerika (CIA) rwashyize hanze inyandiko zigaragaza ko mu 1981 Amerika, u Bwongereza na Kenya byanze guha Museveni wari ukiri mu ishyamba inkunga y’intwaro yari yabasabye kuko ibi bihugu byari byamaze gutahura ko akorana na Gaddafi kandi batarajyaga imbizi.

Ku wa 28 Mutarama 1986, nyuma y’iminsi itatu Museveni afashe ubutegetsi umubano we na Gaddafi utarajyaga imbizi n’Abanyaburayi wahise utangira kwigaragaza.

Mu ijoro ryo kuri uyu munsi Gaddafi yavuze ijambo ryari rikubiyemo ubutumwa bwo gushima Museveni wari utangiye urugendo rwo kuyobora Uganda. Yavuze ko intsinzi ye yashegeshe bikomeye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Umubano w’aba bombi waje guhamywa na Perezida Museveni binyuze mu gitabo yise Sowing the Mustard Seed. Ku ipaji ya 142 Museveni yavuze ko hari inkunga Libya yamuteye kugira ngo afate igihugu.

Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa Perezida Museveni Abanya-Libya batangiye gushora imari muri Uganda ku bwinshi ndetse abakuru b’ibihugu byombi ntibahwemaga kugaragaza umubano mwiza bafitanye.

Mu 2009 Gaddafi yaje gutegura inama yagombaga guhuza abayobozi gakondo muri Uganda, ariko Leta ya Museveni irayanga ivuga ko ibyo uyu mugabo ari gukora ari ukwivanga mu mitegekere y’igihugu. Iki cyemezo cya Leta ya Museveni cyarakaje Gaddafi kinarushaho kongera agatotsi kari hagati y’aba bagabo bombi.

Uko umubano wabo wajemo agatotsi

Intandaro y’ubwimvikane buke hagati ya Gaddafi na Museveni bwaturutse ahanini ku gitekerezo cya Gaddafi cyo gushyiraho Leta Zunze Ubumwe za Afurika.

Mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye muri Ghana mu 2007 Museveni yafatanyije na Thabo Mbeki wahoze uyobora Afurika y’Epfo mu gutesha agaciro iki gitekerezo cya Gaddafi we wasabaga ko ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakwihutisha.

Nyuma y’umwaka igitekerezo cye gitewe utwatsi muri Kanama 2008 Gaddafi yahise atumira abayobozi gakondo mu bihugu bitandukanye mu nama yabereye i Benghazi; aho abayitabiriye bahaye Gaddafi ikamba ry’Umwami w’Abami.

Iyi nama yafatiwemo umwanzuro w’uko hagiye gushyirwaho Guverinoma ya Afurika n’ifaranga rimwe nubwo bitaje gusohora.

Mu bayobozi gakondo bitabiriye iyi nama ya Gaddafi harimo n’abami mu bice bitandukanye bya Uganda, ibi byarakaje Museveni atangira kubifata nko kubagumura ngo bigomeke ku butegetsi bwe.

Byaje kujya irudubi, Museveni yitabaza Amerika

Mbere y’uko Gaddafi ategura iyi nama yagombaga kumuhuza n’abayobozi gakondo bo muri Uganda yari yabanje kongera kugirana ibibazo na Leta ya Museveni ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha umusigiti yubatse mu Mujyi wa Kampala rwagati.

Muri Werurwe 2008 Gaddafi yasuye Uganda aho yagombaga no kwitabira umuhango wo gutaha umusigiti wari wuzuye muri iki gihugu wubatswe ku nkunga ye. Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida Museveni.

Abawitabiriye batunguwe ngo no kubona abarinzi b’aba bagabo bashondana mu maso y’ababareba, ndetse ngo hari n’aho byageze ingumi ziravuga.

Uretse umwuka mubi wari hagati y’abarinzi ba Gaddafi na Museveni ngo n’aba bagabo iki gihe ntibarebanaga neza, ibi biza guhamywa n’uko ngo Gaddafi yahise ava aha uyu muhango waberaga by’igitaraganya ndetse afata n’umwanzuro wo gusubira muri Libya adasezeye kuri mugenzi we.

Icyakuruye uyu mwuka mubi hagati ya bombi muri ibi birori ntikivugwaho rumwe, gusa hari amakuru yemeza ko waturutse ku kuba Gaddafi yarasuye Ubwami bw’Abagande atabimenyesheje Leta ya Uganda.

Aha ngo Gaddafi yagiye kubonana n’abagize Ubwami bw’Abagande mu ngoro iri ahitwa Mengo i Kampala, mu gihe bitari biri muri gahunda yagombaga gukorera muri Uganda.

Uru ruzinduko Gaddafi yagiriye mu Bwami bw’Abagande ngo rwababaje Museveni, cyane ko muri iki gihe ubutegetsi bwe bwari bumaze iminsi bufitanye ubushyamirane n’ubu bwami ahanini biturutse ku itegeko ry’ubutaka ryari rigiye kwemezwa muri iki gihugu.

Muri iki gihe mu ijambo Perezida Museveni yavuze ko afite raporo z’inzego z’iperereza zerekana ko Ubwami bw’Abagande bufite amahanga abutera inkunga bikaba bituma butacyubaha guverinoma ye. Ntiyigeze atunga agatoki Gaddafi ariko abari bazi ibibazo bafitanye bahise bumva ko ariwe ashaka kuvuga.

Ibyo gukorana na Libya Ubwami bw’Abagande bwabyamaganiye kure busaba Leta ya Uganda gutanga ibimenyetso bigaragaza ko bakorana by’ukuri.

Umuriro hagati ya Museveni na Gaddafi waje kongera kwaka muri Nyakanga 2010 ubwo muri Kampala hateraniraga Inama ya 15 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Gaddafi na Museveni bagaragaye baterana amagambo imbere ya bagenzi babo n’abanyamakuru. Museveni yavugaga ko Gaddafi ‘ari ikibazo’ Umugabane wa Afurika ufite.

Museveni yashinje Gaddafi kuba ngo yarateye ubwoba ibihugu bito byo muri Afurika y’Uburengerazuba aho ngo bitashoboraga kurwanya gahunda ye ya Afurika Yunze Ubumwe. Yavuze ko ngo akoresha amafaranga afite akabiha ruswa kugira ngo bimushyigikire.

Mu mabanga y’ibihugu urubuga rwa Wikileaks rwashyize hanze agaragaza ko iki gihe ingumi zongeye kuvuga hagati y’abarindaga aba bagabo bombi.

Iyi nyandiko ya Wikileaks yanakozweho inkuru na Reuters igaragaza ko Museveni nyuma y’uko abonye ko umubano hagati ye na Gaddafi wafatwaga nk’igihangange muri Afurika uri kujya habi yitabaje Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Biro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Museveni ubwe yigiriye muri Amerika kubonana na Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije muri USA ushinzwe Afurika.

Ngo nta kindi cyari kijyanye uyu mugabo uretse gusaba ko Amerika yazajya isangiza Uganda amakuru y’icyuma cyifashishwa mu kugenzura indege kizwi nka Radar.

Museveni ngo yasabaga ko bazajya babaha aya makuru igihe cyose yagiriye urugendo hanze y’igihugu cye ngo kuko yatinyaga ko Gaddafi ashobora kumuhanurira mu ndege.

Gaddafi yarinze yitaba Imana mu 2011 bitaramenyekana niba koko yari afite umugambi wo kwivugana Museveni cyangwa niba byari ubwoba bw’uyu mugabo gusa.

Ubwo uyu Musigiti uri muri Kampala watahwaga Gaddafi yashyamiranye na Museveni bituma anataha igitaraganya
Mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye Kampala mu 2010 nabwo ngo yarangiye Museveni na Gaddafi badacana uwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages