Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Ugushyingo, Umaro n’abandi bantu barenga 10 barimo abo mu muryango we n’inshuti ze, bageze i Brazaville bavuye muri Sénégal, bacumbikirwa muri hoteli yaho.
Indege yabatwaye ngo yakodeshejwe na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso.
Iki kinyamakuru cyongeye gutangaza ko wa 3 Ukuboza 2025, Umaro yageze muri Maroc ndetse ko hari abamubonye ava ku kibuga cy’indege cya Maya Maya yerekeza mu Mujyi wa Rabat.
Cyakomeje kivuga ko uyu wahoze ari umukuru w’Igihugu ari guteganya kwerekeza mu Mujyi wa Lisbonne muri Portugal.
Mu gihe yaramuka ageze muri Portugal, cyaba ari igihugu cya kane agezemo nyuma yo kuvanwa ku butegetsi kuko yabanje guhungishirizwa muri Sénégal, aza kwerekeza muri Congo Brazzavilles na Maroc.
Umaro yakuwe ku butegetsi tariki ya 26 Ugushyingo 2025. Ku munsi wakurikiyeho Gen Horta N’Tam arahiriye kuyobora Guinée-Bissau umwaka w’inzibacyuho, uyu munyapolitiki yajyanywe muri Sénégal.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko muri Guinée-Bissau hakwiye gusubiraho ubutegetsi bushingiye ku byavuye mu matora, gusa Minisitiri w’Intebe we, Ousmane Sonko, yatangaje ko ibyabaye i Bissau ari umukino.
Sonko utizeye ko ibyabaye muri Guinée-Bissau ari ‘coup d’état’, yasabye ko Komisiyo y’Amatora yakwemererwa gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 23 Ugushyingo.
Gusa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yavuze ko itabasha gutangaza ibyavuye mu matora kuko tumwe mu dusanduku tw’itora n’amalisiti y’itora byibwe n’abasirikare bafashe ubutegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!