00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano wa Sudani zombi wasubiye irudubi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 9 June 2013 saa 09:28
Yasuwe :

Sudani y’Amajyaruguru yahagaritse icuruzwa rya peteroli muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi masezerano icyenda y’ubufatanye n’icunga ry’umutekano muri ibi bihugu byombi bari bemeranyije bakanashyiraho umukono mu kwezi kwa Gatatu.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2013, Ahmed Bilal Osmane Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudani y’Amajyaruguru yavuze ko bagiye guhagarika amasezerano yose bari baragiranye na Sudani y’Amajyepfo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Ahmed yagize ati "Ntabwo tuvanaho (…)

Sudani y’Amajyaruguru yahagaritse icuruzwa rya peteroli muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi masezerano icyenda y’ubufatanye n’icunga ry’umutekano muri ibi bihugu byombi bari bemeranyije bakanashyiraho umukono mu kwezi kwa Gatatu.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2013, Ahmed Bilal Osmane Minisitiri w’itangazamakuru muri Sudani y’Amajyaruguru yavuze ko bagiye guhagarika amasezerano yose bari baragiranye na Sudani y’Amajyepfo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ahmed yagize ati "Ntabwo tuvanaho gusa icuruzwa rya peteroli muri sudani y’Amajyepfo, turahagarika amasezerano yose twagiranye mu kwezi kwa Werurwe."

Ibi bije nyuma y’amezi abiri gusa habonekaga agahenge hagati y’ibi bihugu byombi.
Nk’uko bitangazwa na Jeuneafrique, iki ni ikimenyetso kigaragaza ko ibi bihugu byombi bigifitanye agatotsi gakomeje kuba akarande.

Jeune Afrique ikomeza ivuga ko ubutumwa bugufi (SMS) yakiriye butanzwe na Radiyo imwe yo muri Sudani y’Amajyepfo, bwavugaga ko Perezida Omar el-Béchir w’a Sudani y’Amajyaruguru yatanze amabwiriza kuri Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli y’uko imiyoboro yose ya peteroli igomba gufungwa bitarenze kuri iki Cyumweru.

Perezida Bashir kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena yari yatangaje ko Sudani itazigera yemerera Amajyepfo gucuruza Peteroli ngo ifashe abarwanya Amajyaruguru. Ibi yabitangaje nyuma yo gushinja Sudani y’Amajyepho gufasha abateza umutekano muke i Khartoum.

Kuva Juba (Amajyepfo ya Sudani) yabona ubwigenge mu mwaka w’2011 ni yo ifite 75% bya Peteroli ya Sudani yose, nubwo igifite ikibazo ko itigenga ku mutungo wayo kuko Khartoum (Amajyaruguru) ariyo isa nifata imyanzuro.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Juba yemerewe kugurisha Peteroli ariko yo na Khartoum byakoreshaga umuyoboro umwe wa Petroli wa kilometero 1,500 uhereye i Heglig ukagera Port-Saïd ku nyanja itukura.

Jeune Afrique yatangaje ko ubwumvikane buke buturuka kuri uyu muyoboro wonyine ibihugu byombi bihuriyeho nubwo ari na wo utuma ibihugu byombi bibona amamiliyari y’amadolari y’Amerika.

Bashir yatangaje ko ahagaritse amasezerano y'ubufatanye n'Ubuyobozi bwa Juba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages