Ku wa 24 Gicurasi 2021 nibwo Guverinoma y’iki gihugu yari yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’iruka rya Nyiragongo ryabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ari 15.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Congo, Mambo Kawaya, yavuze ko habonetse imirambo y’abandi bantu batanu bishwe no kubura umwuka ubwo bageragezaga guhunga iruka rya Nyiragongo.
Ati "Twamaze kubona abandi bantu batanu, bahejejwe umwuka na gaz ubwo bageragezaga guhunga berekeza mu majyaruguru ya Goma."
Kawaya yavuze ko uretse abapfuye hari n’undi umwe urembye wajyanywe mu bitaro kubera ko yari afite ikibazo cyo guhumeka.
Uretse abapfuye Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko hari abana basaga 170 baburanye n’ababyeyi babo ubwo bahungiraga mu bice bitandukanye kuri uyu wa Gatandatu.
Inzu zisaga 500 zangijwe n’iruka ry’icyo kirunga ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato, nk’uko Associated Press yabitangaje.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka 19 cyari kimaze gituje.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!