Ikigo gishinzwe indwara zandura muri iki gihugu, NICD, cyatangaje ko kuwa Gatanu tariki 3 Ukuboza habonetse abarwayi bashya 16.055 bavuye ku barwayi 4.373 bari babonetse kuwa kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.
Iki kigo kigaragaza ko gusakara cyane kw’iyi virusi nshya yihinduranyije kwatumye igipimo cy’ubwandu kigera kuri 24.3% ndetse umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo muri Afurika y’Epfo ukagera kuri miliyoni eshatu.
Inzobere mu buvuzi muri iki kigo, Prof Anne von Gottberg, avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi kuri iyi virus nshya yaba ku batarakingiwe n’abafashe urukingo kugira ngo harebwe niba rushobora kurinda umuntu kuyandura, gusa avuga ko hari icyizere cy’uko idafite ubukana nka Beta cyangwa Delta.
NICD ivuga ko nubwo umubare w’abandura ukomeza gutumbagira ariko uw’abahitanwa n’iki cyorezo utari kwiyongera, kuko ku wa Gatanu abantu 25 ari bo bahitanwe na Covid-19 mu gihe ku wa kabiri bari 21.
Abagera ku 89.994 ni bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri Afurika y’Epfo, mu gihe mu minsi ine ishize ikigero cy’ubwandu cyikubye kabiri kikava ku 10.2% ku wa Kabiri kikagera kuri 24.3% ku wa Gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!