Ibi uyu mubyeyi yabigarutseho mu muhango wo gushyingura Jacob Oulanyah wabereye mu gace k’iwabo Lalogi mu Karere ka Omoro, ni nko mu bilometero 400 uvuye mu Mujyi wa Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2022.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye muri Uganda barimo Visi Perezida w’Igihugu Jessica Alupo kuko Yoweri Kaguta Museveni, yari yitabiriye umuhango wo kwakira ku mugaragaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasiraza wabereye muri Kenya.
Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth Aceng, yavuze ko Oulanyah yishwe no kunanirwa gukora kw’ibihaha, imbyiko n’umutima biturutse ku burwayi bwa kanseri.
Yavuze ko ibyo bishingiye ku bimenyetso byo kuba kuva mu 1990 Oulanyah nta rugingo rufasha mu korohereza amaraso gutembera neza (Spleen) yari afite kuva yakomereka akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere.
Ku rundi ruhande ariko Papa wa Oulanyah, Nathan Okori, udakozwa ibyo kuba umuhungu we yaba yarahitanwe na kanseri, yasubiyemo ko mbere y’uko apfa yamubwiye ko yarozwe bityo ko atahitanwe n’indwara.
Ati “Ntabwo ndi mu cyunamo ku busa, ndashaka kubivuga mu buryo bweruye, Jacob Oulanyah yararozwe. Ibyo yarabimbwiye. Uburozi bwagize ingaruka ku buzima bwe mu buryo bukomeye no mu gihe yoherezwaga hanze y’igihugu kujya kwivurizayo ntabwo gukira byari bigishobotse kuko yari amerewe nabi cyane.”
Umuvandimwe wa Oulanyah, Francis Emuna na we yahishuye ko yifuje kumujyana muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ngo abe yashakirwa uwamuha urugingo ariko abantu baramubuza.
Ati “Nahoze ntekereza kuba namujyana bakaduha urugingo ariko abantu bamwe barambuza, wenda nari kuba narafashije umuvandimwe wanjye. None abo bantu bampagaritse namwe murabona ibibaye.”
Ibirego by’amarozi ku mpfu za bamwe mu bakomeye muri Uganda by’umwihariko abanyapolitiki bikunze kuvugwa cyane. Nko mu 2007 byavuzwe ko uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho w’Umutekano mu gihugu Brig. Noble Mayombo yapfuye arozwe.
Byavuzwe kandi ku mudepite Cerinah Nebanda mu 2013, ku rupfu rwa depite Betty Nambooze ndetse no ku rupfu rw’uwahoze ari inshuti ya hafi na Museveni Gen David Sejusa ariko ntabwo bigaragazwa mu buryo bufite ibimenyetso.
Oulanyah yapfuye ku wa 20 Werurwe 2022 agwa ku bitaro aho yari ari gukurikiranirwa mu buryo bwihariye ku burwayi bwa kanseri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!