Uru rukiko rwasohoye urwandiko ruhamagaza depite Ibrahim kuri uyu wa Gatatu nyuma y’aho ubwe yiyemereye ko yanyaye mu marembo ya Minisiteri y’Imari.
Urwo rwandiko rutegeka Ibrahim kwitaba urukiko ku itariki ya 6 Ukwakira 2017 nk’uko inkuru ya The Daily Monitor ibitangaza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bushinja depite Ibrahim icyaha cyo kwitwara nabi mu maso ya rubanda nyuma y’aho ku itariki ya 25 Nzeri ku muhanda wa Kyaggwe, imbere ya Minisiteri y’Imari.
Ihamagazwa ry’uyu mudepite rije rikurikira amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yihagarika ahatemewe.
Ibrahim Abiriga yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko icyo gihe yari akubwe bikaba ari byo byatumye yihagarika ku karubanda ndetse atiyumvisha ikibazo abantu bafite ku byo yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO