00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite wo muri RDC yasabye abo muri Katanga kwitegura urugamba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 December 2023 saa 11:20
Yasuwe :

Depite Christian Mwando Nsimba Kabulo uhagarariye Moïse Katumbi mu gice cya Grand-Katanga, yasabye abahatuye kwitegura urugamba. Yavuze ko umukandida wabo ari kwibwa amajwi mu nyungu za Perezida Félix ushaka gukomeza kuyobora RDC.

Nk’uko Actualité yabitangaje, Mwando tariki ya 24 Ukuboza 2023 yagize ati “Ndasaba abantu bose ba Grand-Katanga guhaguruka, bakitegura urugamba, bakitegura gutanga igitambo cy’ikirenga kubera ko ntabwo tuzibwa intsinzi yacu.”

Uyu munyapolitiki wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi, yasobanuye ko uru rugamba atari Katumbi n’abandi bashyigikiye kandidatire ye bazishimira kurutsinda, ahubwo ko izaba ari intsinzi ya bose.

Mwando yagize ati “Kandi ntabwo uru rugamba ari Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni bazaba barutsinze bonyine, kuko buri Munye-Congo azarurwana. Ni yo mpamvu dusaba buri muturage kwitegura. Ejo hazaba ari umunsi w’urugamba kubera ko ntabwo twakwibwa intsinzi ngo tubyemere.”

Yakomeje avuga ko uru rugamba ruzatangira ubwo Katumbi azaba amaze gutanga ibwiriza. Ati “Dutegereje ijambo rya komanda wacu uzatuvugisha. Mukanguke, ntimusinzire, murwanye ubujura n’akarengane. Kadima (uyobora komisiyo y’amatora) arashaka kutwibira intsinzi.”

Amajwi 3.220.536 amaze gutangazwa kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ukuboza, agaragaza ko Tshisekedi yatowe ku ijanisha (%) rya 78,80, agakurikirwa na Katumbi ufite 17,30%. Ni umusaruro ukomeje kwamaganwa n’abakandida batandukanye bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, bamwe muri bo basabye ko amatora asubirwamo.

Depite Christian Mwando Nsimba Kabulo uhagarariye Moïse Katumbi mu gice cya Grand-Katanga, yasabye abahatuye kwitegura urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages