Umushinga wa Depite Gideon Mwiti, uteganya ko abakora inzoga bazajya batanga hagati ya 5% na 10% by’inyungu binjiza mu bigo by’ubwishingizi, akazajya atangwaho impozamarira ku banywi b’inzoga bashobora kurwara cyangwa bagakora impanuka bitewe n’inzoga nkuko Daily Nation ibitangaza.
Uwo mushinga w’itegeko uteganya ko buri kinyobwa kiguzwe kigomba kuba gifite ikimenyetso cy’ubwishingizi. Ibi ngo byatekerejwe nyuma y’uko umuganga agaragaje ko hari ibyago birimo n’urupfu biterwa n’ubusinzi, bikaba rero bikwiye ko inganda zikora inzoga zitanga impozamarira ku muryango wagize ibyago.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kane, tariki ya 26 Mutarama 2017, Depite Mwiti yavuze ko abakora inzoga badakora ibihagije ngo bamenyeshe abantu ingano y’inzoga itagira ingaruka ku buzima.
Ibi ngo bituma abanywi bagwa mu bihombo bitandukanye birimo kwangirika kw’imodoka zabo mu gihe cy’impanuka n’uburwayi byose biturutse ku kunywa inzoga nyinshi.
Yagize ati “Umushinga w’Itegeko ni magirirane ku banywi n’abakora inzoga. Abazikora bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo n’abakiriya babo banywe izo bashoboye kugenzura.”
Yakomeje avuga ko abanywa inzoga bazitangamo amafaranga menshi ariko bahura n’ibibazo bakirwariza mu gihe ibigo bikora inzoga byo bikomeza kunguka no gukurura abandi banywi.
Mwiti yavuze ko izindi ngaruka zikomoka ku nzoga zirimo gutakaza akazi, ihohoterwa ryo mu ngo n’izindi, nabyo bikwiye kujya bihabwa impozamarira.



















TANGA IGITEKEREZO