00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi yatangaje ko kudeta yaburijwemo

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 14 May 2015 saa 07:02
Yasuwe :

Mu gihe nta yindi nkuru yavugwaga i Burundi itari ihirikabutegetsi ryakorewe Petero Nkurunziza rikozwe na Gen Maj Niyombare, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, General Prime Niyongabo, yatangaje ko iyi kudeta yaburijwemo, abayigerageje bakaba bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015, Gen Maj Godefroy Niyombare wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Burundi, akaba yaranabaye Umukuru w’iperereza muri icyo gihugu yatangaje ko akuyeho Petero Nkurunziza, kandi agasesa Leta y’u Burundi. Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza Willy Nyamitwe yahise abinyomoza.

Major General Godefroid Niyombare atangaza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza buhiritswe

Radiyo REMA yegamiye ku Ishyaka CNDD-FDD yakomeje gutangaza ko nta kudeta yabayeho, abanyamakuru bayo basabwe gutaha, iraswaho ibisasu bibiri bya Burende itangira kugurumana. RPA yo yarafunguwe, ariko iracyumvikana i Bujumbura gusa, nubwo hariho gahunda yo kuyisakaza hose mu gihugu nk’uko byahoze.

Abatangaje kudeta bakuriwe na Gen Maj Niyombare uvuga ko ubu ahagarariye ingabo n’igipolisi cy’u Burundi, ntibarabasha kugira icyo batangaza na kimwe kuri Radiyo y’igihugu irinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano w’Umukuru w’igihugu (Presidential Guard), bakaba banakozanyijeho mu ijoro ryakeye n’abashatse kuyigarurira. Andi masasu yumvikanye hafi y’Ingoro y’Umukuru w’igihugu no hafi y’ibiro bye, na n’ubu hakirinzwe n’ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida Nkurunziza.

Kugeza ubu, abayobozi babashije kuvugira kuri Radiyo y’igihugu ni Minisitiri w’Ubutegsti bw’igihugu mu Burundi wavuze ko kudeta yapfubye kandi ko abayigizemo uruhare bari gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera. Undi wayivugiyeho mu masaha y’igicuku ni Umugaba Mukuru w’u Burundi, General Prime Niyongabo, watangaje ko kudeta yaburijwemo agasaba ingabo zose zari zayobye kwishyikiriza ubuyobozi.

Umuvugizi w’abakoze kudeta akaba na Komiseri wa Polisi, Vénon Ndabaneze, yahise atangaza ko kuba badafite Radiyo, Ingoro n’ibiro by’umukuru w’igihugu ari uko batashatse kumena amaraso, ko ariko bagikomeye ku cyemezo bafashe cyo gukuraho Petero Nkurunziza. Komiseri wa Polisi yibukije ko ikibuga cy’indege kirinzwe n’abahiritse ubutegetsi.

Hagati aho amasasu mato n’ay’intwaro nini yakomeje kumvikana mu gicuku no mu rukerera , mu mujyi wa Bujumbura rwagati, ku byicaro by’ama Radiyo no hafi y’ibigo bya Gisirikare, ubwo habaga hahangaye abarinda umukuru w’igihugu n’abashaka kumuhirika

Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages