Yabitangaje muri iki Cyumweru ubwo yaganirizaga ingabo, agamije kuzongerera akanyabugabo mu gihe igihugu kimaze umwaka gihanganye n’inyeshyamba za M23.
Tshiwewe yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose igisirikare akagikiza abo bagambanyi.
Ati “Abagambanyi bari hano, ngiye kubahagurukira, tugiye kubashyingura vuba aha kuko Imana ntibera. Mwifashisha ibyo mwahawe n’igisirikare, mukambara impuzankano zacu ariko mumenye ko buri kintu cyose kigira igihe cyayo.”
Tshiwewe yavuze ko ubugambanyi bukabije mu gisirikare ku buryo hari n’ibyo bapanga, bugacya byageze mu bo barwana nabo.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko bafite ikibazo cy’abasirikare babaye abanyapolitiki, aho gushyira umutima ku kazi kabo ko kurinda ubusugire bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!