Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru by’Abanyanigeria (NAN) ,Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere ,Dr. Akinwumi Adesina, yavuze ko hari amafaranga menshi yagakoreshejwe mu bikorwa byo guteza imbere Afurika,atikirira muri ruswa.
Yagize ati “Afurika ihomba miliyari 148 z’amadorali ya Amerika buri mwaka kubera ruswa ,ihomba kandi miliyari 60 buri mwaka kubera gukoresha amafaranga no kuyahererekanya mu buryo budakwiye. Aya ni amafaranga aba agomba gukoreshwa mu burezi ,ubuzima ,ibikorwa by’amazi n’isukura …ariko yose agatikirira muri ruswa.”
Dr. Akinwumi ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho ingamba zidasanzwe zo guhashya ruswa.
Ati “Kuvumbura ruswa ni ingenzi ,ariko kuyikumira na byo ni ingenzi. Birakwiye ko ibihugu bya Afurika bikumira ruswa kugira ngo byongere ubukungu n’iterambere ry’uyu mugabane.”
Ibihugu byinshi bya Afurika bigaragaraza imbaraga nke mu guhashya ibikorwa bifitanye isano na ruswa.
Raporo ya Transparency International iheruka gushyira ku ruhembe ibihugu bya Guinea Bissau, Tchad, Kenya na Nigeria , mu byibasiwe na ruswa cyane ku mugabane wa Afurika.





Ibitekerezo 0