00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya Uganda mu bashobora guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel cya 2015

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 17 February 2015 saa 07:39
Yasuwe :

Umuryango udaharanira inyungu American Friends Service (AFSC) wasabiye Umunya Uganda Victor Ochen gushyirwa mu bazatoranywamo uhabwa igihembo cyitiriwe Nobel cya 2015.

Ochen yashinze umuryango African Youth Initiative Network (AYINET) ufasha abahuye n’ihungabana no guteza imbere kwifatira imyanzuro mu rubyiruko rwaciye mu ntambara amu Majyaruguru ya Uganda.

Victor Ochen n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon

Mu ibaruwa umuryango AFSC woherereje abashinzwe gutoranya abahabwa igihembo cyitiriwe Nobel wagize uti:” Victor Ochen yagaragaje ubwitange mu guharanira inyungu z’abahuye n’ihungabana. Yaharaniye ubutabera ateza imbere uburenganzira bwa muntu ntawe ahutaje afasha urubyiruko, bagenzi be, kwigirira icyizere kimwe n’abandi bari bakomeje guheranwa n’ingaruka z’intambara,”

Igihembo cyitiwe Nobel ni kimwe mu bihembo byashyizweho n’umunyenganda, umuvumbuzi wakoraga imbunda, Alfred Nobel. Kigenerwa abakoze iyo bwabaga baharanira amahoro.

Mu mwaka ushize cyahawe Kailash Satyarthi na Malala Yousafzai kubera ko bitanze bwarwanya ihohoterwa rikorerwa abana, bakanaharanira ko uburezi bugera ku bana bose nta n’umwe uheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages