00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugande yagizwe umuyobozi mu ishami rya Loni ryita ku impunzi (UNHCR)

Yanditswe na
Kuya 14 February 2015 saa 07:42
Yasuwe :

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon yagize Mr George Okoth-Obbo Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR).

Monitor dukesha iyi nkuru, itangaza ko Okoth-Obbo yagizwe umuyobozi mu ishamo ryita ku mpunzi, nyuma y’imyaka iyingayinga 5 yari amaze ari umuyobozi w’ishami rya Loni ku mugabane wa Afurika, aho yatangiye kuriyobora muri Kamena 2009.

Mbere y’uko Okoth-Obbo ayobora UNHCR ku mugabane wa Afurika, yari umuyobozi ushinzwe kurengera impunzi kuri uyu mugabane, nyuma y’uko abaye ahagarariye iryo shami rya Loni ryita ku mpunzi muri Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2006.

Okoth-Obbo yize Amategeko muri Kaminuza ya Makerere ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya 2, akomereza muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3.

Undi wagizwe umuyoboizi muri Loni, ni Volker Türk ukomoka muri Austria, wagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe kurengera impunzi mu ishami ry’uwo muryango rishinzwe kuzitaho.

Okoth-Obbo asimbuye umunya Singapore Janet Lim, n’aho Volker Türk asimbura umunya Australia Erika Feller.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages