00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore w’umunyasudani agiye guhanwa azira kutambara umwenda mu mutwe

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 9 September 2013 saa 08:51
Yasuwe :

Umunyasudanikazi, Amira Osmane yatawe muri yombi azira ko atambaye agatambaro gahisha imisatsi; akavuga ko yiteguye igihano icyo ari cyo cyose azahabwa, mu gihe urubanza rwe ruteganijwe ku wa 19 Nzeri.
Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Amira Osmane, mu rwego rwo kwamagana ibikorwa bya Leta ya Sudani, yavuze ko Leta ishaka ko abagore bo muri iki gihugu baba nk’ab’abatalibani.
Itegeko ryo muri Sudani rivuga ko imisatsi y’abagore bose igomba kuba ihishe hakoreshejwe umwitero (…)

Umunyasudanikazi, Amira Osmane yatawe muri yombi azira ko atambaye agatambaro gahisha imisatsi; akavuga ko yiteguye igihano icyo ari cyo cyose azahabwa, mu gihe urubanza rwe ruteganijwe ku wa 19 Nzeri.

Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Amira Osmane, mu rwego rwo kwamagana ibikorwa bya Leta ya Sudani, yavuze ko Leta ishaka ko abagore bo muri iki gihugu baba nk’ab’abatalibani.

Itegeko ryo muri Sudani rivuga ko imisatsi y’abagore bose igomba kuba ihishe hakoreshejwe umwitero wambarwa n’abagore b’abayisilamu, uzwi ku izina rya Hijab.

Amira w’imyaka 35 y’amavuko, yanze kwambara hijab; aramutse ahamwe n’icyaha akaba azahanwa hakurikijwe ingingo ya 152 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, ibuza ikinyabupfura gike.

Avuga ko yatawe muri yombi ku wa 27 Kanama 2013, akaba ari mu nyubako ya Leta iherereye Khartoum.

Mbere yo gutabwa muri yombi, umupolisi yabanje ku mubaza idini ye cyangwa niba atari umunyasudani. Yasubije ati "Ndi umunyasudani. Ndi umuyisilamu, simpisha imisatsi yanjye."

Iki kibazo kikaba cyarahagurukije imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aho inenga amategeko yagiye ashyirwaho kuva Perezida Omar el-Béchir yafata ubutegetsi mu 1989.

Mu 2009, umunyamakuru w’umugore witwa Loubna Ahmed al-Hussein, na we yatawe muri yombi azira kwambara ipantaro, aza kurekurwa ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru ryemeraga gutanga icyiru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages