Itungo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 24 Mutarama 2025 yasobanuye uko urugo rwe rwatewe, akagirirwa nabi azira kudatanga ijambo banga (password) rya telefone ye.
Itungo asobanura ko mu matora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 urugo rwe rwatewe n’abagabo benshi cyane kandi ubona ko ari intoranywa.
Ati “Urugo rwanjye rwari rwuzuye abagabo mu madirishya yose n’imiryango yose bari buzuyemo bansaba gufungura ndabyanga, bamena inzugi n’amadirishya barinjira. Bari abagabo benshi ubona bareshya, bangana mu biro, basa, ndibuka ndeba hasi n’intweto zabo wabonaga ko zijya kungana, ku buryo bigaragara ko ari abantu bari batoranyijwe.
Akomeza asobanura ko nyuma yo kwinjira mu rugo binjiye bajya mu byumba byose mu bwogero ahantu hose abandi basigara mu ruganiriro.
Avuga ko icyo gihe ari bwo umugabo umwe yaje amusaba telefone ye, arayimuha, amusabye gukuramo password arabyanga.
Ati “ Yahise asohoka aragenda avugana n’abandi bantu hanze agaruka ari kumwe n’abandi bagabo bane, ubundi afata ishati nari nambaye mu ijosi inyuma anzana ya telefone imbere arambaza ngo ‘n’ubu ntabwo ukuramo password?’ ndamusubiza nti ‘nabikubwiye ntayo nkuramo’”
Avuga ko icyo gihe umwe muri ba bagabo bazanye n’uwo umufashe mu mashati yahise umuniga, Itungu mu kwirwanaho akamusunika, umufashe mu mashati agahita amukurura ibyatumye ishati ye ibipesu bicika.
Itungo asobanura ko yasigaye yambaye ubusa hejuru ibyateye isoni bamwe bagasaba ko yongera kwambikwa kuko ari umubyeyi.
Uyu mugore akomeza avuga ko noneho ba bagabo bongeye kugaruka barakaye cyane kuko noneho bamukubise ku gikuta ndetse banamwicara hejuru, kugira ngo akunde abahe password ya telefone ye ariko akanga akabareba ibamba.
Itungo yavuze ko babonye ko yakaniye atari bubahe ibyo bashaka batangiye kuzengura inzu bakuraho camera ndetse bagera no mu cyumba cy’umukozi wabo bamubaza ibibazo byinshi, birimo aho amashusho afatwa na camera zihari ajya(control room), aho abana bari n’ibindi gusa kuko uyu mukozi yari mushya nta na kimwe yari azi muri ibyo byose.
Babuze icyo bakora Itungo avuga ko noneho batangiye gukusanya ibikoresho byose cy’ikoranabuhanga cyari muri iyo nzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, ubundi batangira kumabaza impamvu yashakanye n’umugambanyi.
Ibi kandi byabaye mu gihe umugabo we Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine nawe yari yagiye mu buhungiro nyuma yo gucika abashinzwe umutekano bari iwe mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!