Uyu mugore yabwiye ihuriro ry’abagore bo mu ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF ku wa Kane ko gushyiraho uzasimbura Mugabe byagira umumaro bigatuma abarwanashyaka bose bamujya inyuma.

Nk’uko inkuru ya Ijwi rya Amerika ibivuga, Mugabe yahereye kera avuga ko atazigera ashaka umusimbura .

Uyu musaza ufatwa nk’umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi yanavuze ko aziyamamariza kuyobora Zimbabwe muri manda ya 2018.

Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980. Umugore we w’imyaka 51, yari aherutse kuvuga ko nubwo umugabo we yapfa umurambo we uziyamamaza bitewe n’ukuntu akunzwe n’abaturage.

Yagize ati “Umunsi umwe Imana izafata icyemezo cyo guhamagara Mugabe apfe. Tuzabona umurambo we mu mpapuro z’itora yatanzwe nk’umukandida. Muzabona abantu batora umurambo we. Ibyo mbabwira si urwenya, ndashaka kwerekana uburyo abantu bakunda imiyoborere ya Perezida wabo.”

Ni ku nshuro ya mbere Grace Mugabe atangaza mu buryo bweruye ko umugabo we akwiye kugena uzamusimbura nubwo adasobanura neza niba icyifuzo cye kigomba guhera kuri manda y’umwaka utaha.