Daily Monitor itangaza ko ubwo Dr. Gertrude yari mu nama mpuzamahanga ihuza urubyiruko yiga ku buzima yabereye muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko nubwo urubyiruko ruhurira kuri za Facebook, Twitter na WhatsApp rwungurana ibitekerezo mu guhanga udushya dutuma biteza imbere, hari n’abazikoresha nabi bakazifashisha mu bikorwa bituma ubwandu bwa virusi itera Sida bwiyongera.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’urubyiruko muri Kenya, Anderson Tsuma, yavuze ko nubwo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’iry’ikoranabuhanga rya telefone bigira uruhare mu guhanahana amakuru ku kwirinda Sida, hakiri imbogamizi zo kugenzura imikoresherezwe yazo.
Yavuze ko leta zigikeneye gusobanurira urubyiruko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubyiruko rw’abakobwa rimwe na rimwe rugwa mu mutego wo gufatwa ku ngufu n’abantu baba bahuriye kuri izo mbuga.
Raporo ya Unicef ya 2016 igaragaza ko mu 2015 ku isi hose abantu basanga miliyoni 36.7 babanaga na virusi itera Sida. Muri abo, miliyoni 1.8 ari abana bari munsi y’imyaka 15, byongeye miliyoni 17.8 bakaba abagore n’abakobwa.
Iyo raporo kandi yagaragazaga ko abantu basaga 5700 banduraga iyo virusi buri munsi mu gihe abasaga 3000 bicwaga n’indwara z’ibyuririzi bitewe n’uko batazivuje neza.
Iyo raporo kandi yagaragazaga ko umubare w’abana bandura virusi itera Sida wagabanyutse ku kigero cya 70% ugereranije n’imibare yo mu 2001 bitewe ahanini n’ingamba zafashwe zo gufasha ababyeyi kutanduza abana batwite.



















TANGA IGITEKEREZO