Abaperezida baturuka mu ishyaka ry’aba-Républicains babikoreye bagenzi babo baturuka mu ry’aba-démocrates, yewe nubwo abo basimbuye baba batumvikana cyangwa barabatsinze mu matora.
Obama ubwo yarangizaga manda ye ya mbere mu 2012 yabikoreye George W. Bush avuga ko bafite byinshi bibatandukanya muri politiki zabo, ariko ko umwanya wo kuba Umukuru w’Igihugu urenga ibyo batumvikanaho.
Muri iki gihe birashoboka ko uyu mugenzo utazaba hagati ya Obama na Trump nk’uko bamwe mu bakurikirana uko uyu muhango ukorwa babitangaje.
Trump yakunze kunenga Obama ku buryo bukomeye butigeze bukorwa n’undi muperezida, anenga uwo yasimbuye. Aherutse kuvuga ko hari ibyaha Obama yakoze, gusa ntiyigeze avuga ibyo aribyo.
Obama na we yakunze kunenga Trump ku byemezo bimwe na bimwe yagiye afata, ibiherutse ni ku bijyanye n’ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Bivugwa ko na Obama adashishikajwe no kuba yakwitabira imihango isanzwe yitabirwa n’umuyobozi ucyuye igihe, mu gihe cyose Trump akiri Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO