00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhezanguni Bitakwira yashishikarije ‘abarokore’ kwanga Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 December 2023 saa 01:16
Yasuwe :

Umuhezanguni Justin Bitakwira ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ageze aho ahabwa umwanya mu rusengero, agashishikariza Abanye-Congo kwanga Abatutsi.

Bitakwira wabaye Minisitiri w’Iterambere ry’Icyaro n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, ari mu bihano yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuva mu Ukuboza 2022, azira gushishikariza Abanye-Congo kugirira nabi Abanyamulenge.

Ibihano yafatiwe byari ukumwambura uburenganzira bwo gukorera ingendo mu bihugu bigize EU, hagamijwe guhagarika imvugo ze zigaragaza urwango afitiye Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge; ariko birasa n’aho ntacyo byatanze kuko yakomeje kugendera mu murongo we mu bwisanzure busesuye ahabwa n’ubutegetsi.

Tariki ya 24 Ukuboza 2023, Bitakwira yahawe ijambo mu rusengero rwa Pantekote, CEPAC (Communauté des Eglises des Pentecôtes en Afrique Centrale) Mulongwe ruherereye muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, atanga inyigisho zigaragaza ko Umututsi ari mubi.

Icyo gihe yagize ati “Umututsi ni umunyabyaha wavutse. Bose ni bamwe. Nubona Umututsi, [uzamenye ko ari] umunyabyaha. Iyo nta mbaraga afite, yabasha kuryama munsi y’igitanda cyawe mu mezi atandatu. Iyo afite imbaraga, yakubwira ko atakubonye n’iyo yaba yararyamye ku gitanda cyawe mu mezi atandatu.”

Yakomeje abwira abarokore ati “Ntekereza ko uwabaremye ari we waremye dayimoni. Ntabwo nigeze mbona ubwoko bubi nka bwo.”

Muri Kanama 2023, abahagarariye Abanyamulenge bandikiye Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Rose Mutombo, bamumenyesha ko amagambo ya Bitakwira akomeje gutuma imiryango yabo ikorerwa urugomo.

Aba Banyamulenge bagaragaje ko amagambo ya Bitakwira afitanye isano n’urwango uyu munyapolitiki afitiye Abanyarwanda, basobanura ko ntaho Umunyamyulenge atari Umunyarwanda, ahubwo ari Umunyekongo.

Gusa, ntacyo Minisitiri Mutombo cyangwa Leta ya RDC muri rusange byigeze bikora kuri iki kibazo, kuko Bitakwira yakomeje ubukangurambaga bwe bugaragaza ko Abatutsi ari abanzi b’igihugu kandi ko ari Abanyarwanda bakwiye kwirukanwa, bakajya mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki yavuze ko atazigera ahagarika umurongo we, kuko ibihano yafatiwe na EU ntacyo bizamutwara, cyane ko ngo atajya akorera ingendo mu bihugu bigize uyu muryango kuko nta mutungo afiteyo.

Umuhezanguni Justin Bitakwira ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC yahawe umwanya mu rusengero, ashishikariza Abanye-Congo kwanga Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages